|
 - Mr SEMBAGARE Samuel
Mayor of BURERA DISTRICT
It is nice that you have taken your valuable time to stop by our website. The website has been designed to offer information about our District but also provide an evenue where you can reach us and share information, views, ideas and comments with us. READ MORE

Ari kumwe n’abakozi ba Minisiteri ayoboye, Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12Ugushyingo 2011, yasuye abasizwe iheruheru n’ibiza bo mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kinyababa, aho abantu 4 bahitanywe n’imvura. Mu biganiro yagiranye n’abaturage, yabasabye gukomeza gufatanya mu guhangana n’ingaruka z’ibiza kandi abasaba no gukora ku buryo bitazongera kubagendekera gutyo, bagatura mu Midugudu.
Mbere yo kubasura, Minisitiri w’ubuzima yabanje kugirana ibiganiro n’abakozi bose b’Akarere ka Burera.Nk’intumwa ya Leta ishinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta mu Karere ka Burera na Gicumbi yasangiye ijambo nabo hagamijwe kureba uko aka Karere kakwihuta mu iterambere. Minisitiri yabashimiye ibigenda neza, abagira n’inama ku cyakorwa kugira ngo gahunda zitagenda neza cyangwa izigaragaramo ubukererwe zihutishwe. Yabasabye gushyira imbaraga mu kurwanya isuri hakorwa amaterasi y’indinganire.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Sembagare Samuel yagaragaje bimwe bikunze kuboneka muri ako Karere harimo abakozi bake mu bigo nderabuzima ndetse no kuba television itagaragara hose mu Karere ikindi ngo ni uko banyuzwe n’inama bahawe na Minisitiri izabafasha mu kwesa imihigo yabo bahigiye imbere ya peresida wa Repuburika.
Kuva kuwa 18-20/11/2011 abagize inama njyanama y’akarere ka Burera bari I Betaniya mukarare ka Karongi aho bari bafite umwiherero. Ibiganiro byatanzwe muri uwo mwiherero ni ibi bikurikira:
Imihigo n'ingamba zafatwa kugira ngo ibashe kweswa neza+Kungurana ibitekerezo cyatanzwe na NDIMUKAGA Etienne, icya kabiri ni planning cyatanzwe na Audace KANSHAHU , icya gatatu cyatanzwe na Dr NDUWAYEZU JB kitwa communication-collaboration and coordination, ikindi ni icya SG wa RALGA KARAKE, ikindi kitwa amategeko agenga imikorere n'imikoranire y'inzego z'ibanze cyatanzwe na Hon KABONEKA. Nyuma y’uyu mwiherero inama njyanama yasohoye umwanzuro. (UKENEYE UYU MWANZURO YAWUSHAKIRA MURI ANNOUNCEMENTS)
Uyu munsi tariki ya 23/11/2011 ubuyobozi bw’akarere ka Burera bufatanije n’inzego za Polisi, izagisirikare n’abaturage b’umurenge wa kinyababa bateye ibti byo mubwoko bwa gereveriya na arinus bizwiho kuvangwa n’imyaka. Ibiti byatewe birenga ibihumbi umunani (8000) bikaba byatewe kuri Ha 20 ku gasozi ka RWUNGA ahakunze kugaragara inkangu. Iki gikorwa kikaba cyatangiye isaa mbiri kirangira isaa sita
Nyuma y’igikorwa cyo gutera amashyamba abaturage baganirijwe ibijyanye no kubungabunga ibidukikije ndetse no gukomeza ubufatanye mukwicungira umutekano. Aha umuyobozi w’akarere akaba yabwiye abaturage ko igiti ari ubukungu ndetse ko ari ishingiro ry’iterambere akomeza abasaba ko bagomba kubibungabunga. Uhagarariye Polisi mukarere ka burera yashimiye abaturage igikorwa bamaze gukora, yongeraho ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano za buri wese anasaba ko ibiti bimaze guterwa byacungirwa umutekano bikitabwaho umunsi kumunsi.
Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’amarika muri LONI Madame Susan Rice arishimira intambwe imaze guterwa muri gahunda y’ibikorwa by’ubuzima mu Rwanda aho abaturage bafite imyumvire myiza muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ngo n’abaganga n’abandi bose bakora mu bikorwa by’ubuzima bakaba bafite ubumenyi bukwiriye.
Ibi Madame Rice yabitangaje kuri uyu wa gatandatu (26/11/2011) ubwo yari amaze gusura ibitaro bya Butaro biherereye mu karere ka Burera, intara y’amajyaruguru, akaba yabisuye muri gahunda y’uruzinduko agirira mu Rwanda.
Ministre Binagwaho yasobanuye ko gahunda y’ubuzima mu Rwanda ishingira ku bajyanama b’ubuzima no kuri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza aho abaturage bafatanya muri gahunda yo kwivuza, gahunda ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’amerika muri Loni yashimye cyane.
Uyu munsi kuwa 29/11/2011 mukarere ka Burera hafunguwe kumugaragaro itorero rya gatatu ry’urubyiruko, Abafashe amagambo bashimiye abitabiriye iri torero rya gatatu ry’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye 2011, hibutwa ko atari urubyiruko gusa rukangurirwa guca mu Itorero ko ahubwo ari gahunda ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yifuza ko buri munyarwanda wese aba Intore mubyo akora.
Abitabiriye itorero babwiwe ko Itorero rigamije gushishikariza Abanyarwanda kongera kwimakaza indagagaciro na kirazira z‘umuco nyarwanda hagamijwe, guhindura imyumvire mibi yaranze abanyarwanda mu myaka yashize no kugira icyerekezo gishya kibaganisha heza no kubakangurira kugira uruhare mu kubaka Ubumwe, Amahoro n‘Iterambere ry’Igihugu.
Abashyitsi bakuru bitabiriye umuhango wo gufungura iri itorero:
Site ya ESKI: Dr SEMASAKA Gabriel
Site ya TTC kirambo: Senateur MUSABEYEZU Narcisse
Site ya ES kidaho: Senateur BIZIMANA Evariste

Uyu munsi tariki ya 27/12/2011 mukarere ka Burera hatanzwe computer Laptops 69 kubayobozi butugali 69. Izo Laptops zikaba zatanzwe n’akarere murwego rwo kongerera ubushobozi inzego z’ibanze. Ayo ma Laptops yo mubwoko bwa Hp akaba yatangiwe ku ma site ane atandukanye murwego rwo kurushaho kwegera abagenerwa bikorwa. Ayo ma sites akaba ari Butaro kumurenge ahahuriye imirenge ya Bungwe,Gatebe, Kivuye,Butaro na Kinyababa, Cyanika kumurenge hahuriye imirenge ya Kagogo, Cyanika na rugarama,kinoni kumurenge hahuriye imirenge ya Kinoni, Gahunga na Gitovu no kuri BDC iherereye I Kirambo hahuriye imirenge ya Rwerere, Rusarabuye,Ruhunde,Nemba Cyeru na Rugengabari. Nyuma yo gutanga izo Laptops abayobozi b’utugali bahise batangira amahugurwa ku gukoresha mudasobwa, ayo mahugurwa akazamara iminsi itatu kuva uyu munsi kugera kuwa kane. Hakazahugurwa kandi abashinzwe iterambere ry’utugali kuva kuwa 03-05/01 2012. Programme bahugurwaho ni Microsoft Word, Excel, Power Point, Internet ndetse no gukoresha Face book, SMS rapid (Mobile money Mobile Banking, e- soko…)

Uyu munsi tariki ya 17 mutarama 2012 mw’isoko rya Gitanga rihuweho n’imirenge ya Nemba na Ruhunde mu Karere ka Burera, mu gihe cya saa saba z’amanwa habereye igikorwa cyo kumena no gusenya ibiyobyabwenge birimo kanyanga litiro 1021.75, chief warage douzen 165, souzie 38 douzen n’urumogi ibiro 15. Ibi bikaba byari bifite agaciro ka miriyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atandatu mirongo irindwi n’icyenda na Magana abiri y’amanyarwanda (2,679,200Frw) Iki gikorwa cyakorewe imbere y’abaturage b’iyo mirenge yombi ndetse n’urubyiruko rurimo abanyeshuri b’amashuri abanza n’ayisumbuye muri gahunda y’igihugu yo kurwanya ibisindisha n’ibiyobyabwenge murubyiruko.
Mubutumwa bwatanzwe, Vice Mayor yabwiye abari aho ko ibiyobyabwenge ari umwanzi ukomeye w’iterambere, akomeza yibutsa ingaruka ziterwa no kubinywa arizo umutekano muke mumiryango, ihohoterwa, indwara zitandukanye ndetse n’ubukene mu miryango, yakanguriye urubyiruko gutinyuka kwamagana abanywa ibisindisha n’ibiyobyabwenge cyane ko arirwo mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 17/01/2012 nibwo hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo guhoma amazu y’abatishoboye bahoze batuye muri nyakatsi batashoboye kwibonera igitaka kugirango bahome amazu bubakiwe igihe hakurwagaho amazu ya nyakatsi.
Iki gikorwa kikaba cyaratangirijwe mu Murenge wa Kagogo aho cyatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence. Iki gikorwa kandi cyari cyitabiwe n’Umukozi w’Akarere Ushinzwe Imibereho Myiza n’Abatishoboye, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagogo ndetse n’abaturage.
Muri rusange iki gikorwa cyagenze neza bikaba bitanga icyizere ko mu gihe gito amazu yose adahomye azaba yamaze guhomwa. Kuri uwo munsi hahomwe amazu 10 mu Murenge wa Kagogo kandi iki gikorwa kikazakomeza kugeza igihe amazu yose azaba yamaze kurangira.

Kuri uyu wa 06/02/2012 mu Karere ka BURERA twasuwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Urubyiruko, wasuye ibikorwa bikurikira by’urubyiruko:
Hasuwe Rwiyemezamirimo w’Urubyiruko mu Murenge wa RUGARAMA , Akagari ka GAFUMBA witwa MUTABARUKA Philbert ufite umushinga w’ubworozi bw’inkoko za kijyambere, akaba afite inkoko managa arindwi (700).
Mu Murenge wa KINYABABA, Akagari ka BUGAMBA yasuye urubyiruko rwigishwa imyuga (ubwubatsi n’ububaji) rugera kuri mirongo irindwi (70).
Mu Murenge wa RUSARABUYE ,Akagari ka NDAGO yasuye Koperative y’urubyiruko yitwa MAHOROSAGAMBA ikora ubucuruzi bw’imyaka. Irayigura,ikayihunika nyuma ikayigurisha yiteza imbere.
Ibi bikorwa byose Minisitiri n’abamuherekeje bakaba babisuye kandi bishimira uko urubyiruko rugenda rwiteza imbere.
Nyuma y’isurwa ry’ibyo bikorwa habaye ibiganiro n’urubyiruko bibera mu nzu y’inama y’Akarere umushyitsi ahabwa ijambo avuga ko ari amahirwe kubona urubyiruko rwarahawe Minisiteri yarwo rwihariye . Akomeza avuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuze ko urubyiruko rwakwiyobora rwiteza imbere ngo ejo hazaza hazabe ari heza. Ati ni icyizere gikomeye urubyiruko rwagiriwe, ariko ni n’impinduka urubyiruko rufite, rugomba gukora kandi rukagira aho rwigeza
|
|
|
|