Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

ABAGIZE KOMITE NYOBOZI Y’AKERERE BUNGURANYE IBITEKEREZO NA BATATU MU BAGIZE URUBUGA NGISHWANAMA Z'INARARIBONYE Z'U RWANDA KU BYAKORWA KUGIRA NGO AMAKOPERATIVE ARUSHEHO KUBA UMUSEMBURO W'IMPINDUKA MU BUKUNGU N'IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE

 

Kuri uyu wa mbere tariki 03 Kanama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakiriye batatu mu bagize Urubuga rw'Inararibonye z'u Rwanda ari bo Honorable Martha Mukamurenzi, Honorable Pierre Damien Habumuremyi na Honorable Francis Karemera baje muri gahunda y'urwo rwego yo kungurana ibitekerezo n'Abayobozi b'Akarere na bamwe mu banyamuryango b'Amakoperative  akorera ku umupaka ku byakorwa ngo koperative zibe umusemburo w'ubukungu n'imibereho myiza.

Abakira yari hamwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lt Col Viateur Rudatinya, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Nkurundungi Stanislas n'abandi bagize Komite y'umutekano itaguye y'Akarere bakiriye. 

Nyuma y'inama abo abo ba Honorable bagiranye n'Ubuyobozi bw'Akarere yabereye mu Murenge wa Cyanika aho bagaragarijwe uko koperative zigira uruhare mu bukungu n'imibereho myiza, aho banakoranye inama na bamwe mu banyamuryango ba koperative IHURIRO Cyanika ikora ubucuruzi bw'imyaka bwambukiranya imipaka n'abanyamuryango ba ICYEREKEZO Cyanika na TWITEZE IMBERE akora ubuhinzi bw'ibirayi, ibishyimbo n'ibigori. Abanyamuryango b'ayo makoperative bababwiye ibibazo bafite mu makoperative yabo, babizeza ko ibikeneye ubuvugizi babizeza ku nzego bireba.

Mu kiganiro bagiranye, barebeye hamwe uko amakoperative ahagaze mu Karere ka Burera, ibibazo afite, bungurana ibitekerezo ku byakorwa ngo arusheho gutera imbere abanyamuryango bayo, ndetse anagire uruhare mu iterambere ry'Akarere n’Igihugu mui rusange. 

Agaragaza intego y’urugendo rwabo mu Karere ka Burera, Honorable Mukamurenzi Marthe yagize ati:"Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko koperative nyinshi zirangwamo ibihombo no kutabasha kuzamura imibereho y’abanyamuryango uko bikwiye."

Yongeyeho ati:"Hari kandi ibibazo byo kunyereza umutungo wa koperative, kunanirwa kwishyura imyenda n’ibindi. Nyamara ziramutse zicunzwe neza, zagira uruhare mu kurandura ubukene no guteza imbere ubukungu bw’Igihugu."

Leta y’u Rwanda ishishikariza Abanyarwanda gukorera hamwe mu makoperative kugira ngo biteze imbere.