Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

ABAKOZI BAGARAGARIJWE IBYO INTARA YABONYE MU ISUZUMA YAKOZE KU ISHYIRWA MU BIKORWA RY'IMIHIGO

 

Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 10 Ugushyingo 2026, itsinda ry’abakozi b’Intara y’Amajyaruguru bagaragarije Abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Burera ibyo babonye mu isuzuma bakoze muri aka Karere mu cyumweru gishize ku ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo ya 2026-2027.

Iki gikorwa cyayobowe na Guverineri w'iyo Ntara, Mugabowagahunde Maurice, wari hamwe n'abagize Inama y'umutekano itaguye y'iyo Ntara. Cyabereye mu cyumba cy'inama cy'Akarere aho bakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, akaba n'Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo, Karangwa James wari hamwe n'abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere. 

Guverineri n’abagize Inama y’umutekano itaguye y’Intara bagiye inama z'ibyakorwa ngo Imihigo yose ishyirwe mu bikorwa uko yahizwe. 

Igikorwa cyo kugaragaza ibyavuye muri iryo suzuma byabanjirijwe no gusura bimwe mu bikorwa biri mu Mihigo mu Mirenge inyuranye.