Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

ABANTU BAKURU BAKWIRIYE KUBERA IRUGERO RWIZA ABAKIRI BATO : UMUYIBOZI W’AKARERE KA BURERA

 

Kuri uyu wa kabiri tariki 06 Ukwakira 2026, mu Mirenge igize Akarere ka Burera habereye Inteko z'abaturage zahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariye abageze mu zabukuru.

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yitabiriye ibyo birori mu Murenge wa Gatebe byabereye mu Kagari ka Rwasa. 

Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye uwo muhango yagize ati:"Uyu munsi ni umwanya ukomeye wo kubashimira uruhare runini mwagize, kandi mukomeje kugira mu kubaka imiryango, Umuryango Nyarwanda n’Igihugu muri rusange. Muri inkingi z’imiryango, murarera, murigisha, mutanga inama kandi mutoza abato indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda. Muri ab’agaciro."

Yasabye Abakuru kubera urugero rwiza abakiri bato; bakabatoza indangagaciro na kirazira z'umuco Nyarwanda, abato bakarangwa n'imyitwarire myiza, bakirinda ibyatuma batagera ku iterambere bifuza birimo ubusinzi, ubuzererezi no kwishora mu biyobyabwenge.

Yabakanguriye kugira isuku (Isuku ikaba umuco wa buri wese), gutanga, kwizigamira muri EjoHeza, kwitabira umurimo, bakarangwa no gukora cyane; bagatera imbere, kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge by'amoko yose, bakagira kandi uruhare mu kubica batanga amakuru yerekeranye n’ababicuruza.

Muri icyo kiganiro, Umuyobozi w'Akarere yabakanguriye kandi kujya bitabira ibikorwa by'Umuganda n'Inteko z'abaturage, kuzitabira amatora y'Inzego z'imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage, kandi bakazatora abazagira icyo babagezaho; asaba Urubyiruko, Abagore n'Abakobwa kuzitabira no kuziyamamariza  imyanya inyuranye muri ayo matora.

Yabasabye kandi kubumbatira umutekano, bakirinda, kandi bakagira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyawuhungabanya birimo ubusinzi n'amakimbirane mu miryango, gusigasira Ubumwe bw'Abanyarwanda, bakimakaza Ndi Umunyarwanda no kwita ku bageze mu zabukuru.

Yabagaragarije uruhare rwabo mu igenamigambi ry’Akarere, ibitekerezo batanze, uko byazanutse kugera ku Kagali, Umurenge n’Akarere n'uruhare rwabo mu ukubishyira mu bikorwa, abasaba kongera gutanga ibindi byifuzo n’ibitekerezo bizashyirwa mu igenamigambi ry’Akarere ka Burera ry'umwaka wa 2027/28.

Yakiriye ibyifuzo n’ibitekerezo ku igenamigambi, akemura n’ibibazo abaturage bamugejejeho.