Amakuru arambuye
ABAPEREZIDA BA KOMITE Z'ABUNZI BAHAWE TELEFONE ZIGEZWEHO BIFASHISHA MU BWUNZI
Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Nyakanga 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'Umuhuzabikorwa wa Maison d'Accès à la Justice (MAJ) mu Karere, Nyirabuheta Beatha yashyikirije ba Perezida ba Komite z'Abunzi 13 bo mu Mirenge ya Rwerere, Rusarabuye na Cyeru telefone zigezweho zatanzwe na Minisiteri y'ubutabera; icyo gikorwa kikaba cyabereye ku biro by'Akarere, izo telefone zikaba zizafasha Abunzi kuzuza neza inshingano zo kunga abagiranye ibibazo.
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere yagiranye na bo yagize ati:"Ndabasaba kuba inyangamugayo, kurangwa n'ukuri no kutabogama igihe mufata ibyemezo no gutanga ubutabera nsanasano. Nimurangwa n’izo ndangagaciro muzatanga umusanzu mu kunga abafitanye ibibazo, bitume abantu babana mu mahoro, bakore biteze imbere, banateze imbere Igihugu."
Abaperezida ba Komite z'Abunzi mu Karere bose bazahabwa telefone.