Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

ABAREZI BASABWE KUZAMURA IMITSINDIRE Y'ABANYESHURI, BAGATSINDA NEZA IBIZAMINI BYA LETA NDETSE N'AMASOMO ASANZWE

 

Mu nama y'uburezi y'Akarere yabereye ku biro by'Akarere kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline wayiyoboye yabasabye kuzamura imitsindire y'abanyeshuri, bagatsinda neza ibizamini bya leta ndetse n'amasomo asanzwe.

Iyo nama yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste, Umuyobozi w'Ingabo mu Karere, Lt Col Fred Rutayisire, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lt Col Viateur Rudatinya, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Stanislas Nkurundungi, abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere mu ishami ry'uburezi, Abayobozi b'Ibigo by'Amashuri n'abakozi bashinzwe uburezi mu Mirenge. 

Abayitabiriye barebeye hamwe aho imyiteguro ijyanye  n’Imitsindire y’ibizami by’amashuli byakozwe  mu mwakaw’amashuli 2025/2026, imyiteguro ku itangira ry'amashuri (umwaka w'amashuri 2026-2027) igeze no kwiga icyongereza; bunguranaye ibitekerezo ku byakorwa mu kuyinoza, kunoza imicungire y'abakozi bakora mu rwego rw'uburezi.

Yababwiye ati:"Ndabasaba kandi kurushaho kurwanya inyobwa ry'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu mashuri no kurwanya indi myitwarire mibi igenda igaragara ku banyeshuri."

Umuyobozi w'Akarere yakanguriye kandi abo barezi kwizigamira muri EjoHeza, kwitabira kwiga, kandi bakihugura mu rurimi rw'Icyongereza, kugira uruhare mu bukangurambaga ku isuku n'isukura mu mashuri, aho batuye, aho bagenda, kurwanya imirire mibi n'igwingira no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge; bakitabira n'izindi gahunda zigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange.