Amakuru arambuye
ABATUYE AKARERE KA BURERA BARAKANGURIRWA GUCIKA KU BIYOBYABWENGE N'IBINYOBWA BITUJUJE UBUZIRANENGE
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Niyibizi Ildephonse yagiranye kuri uyu wa kane tariki 26 Ugushyingo 2026 n'abaturage ku kibuga cya Kidaho, mu Murenge wa Cyanika bitabiriye umukino w'umupira w'amaguru hagati y'Ikipe ya Muhabura F C yo mu Murenge wa Cyanika n'Ikipe ya SK FM 93.9, yababwiye ingaruka zo kunywa Kanyanga n'ibindi biyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, abagira inama yo kubyirinda, abasaba kandi kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru yerekeranye n'ababicuruza.
Yagize ati:"Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitera ababinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera ry’ubwoko bunyuranye. Gukora ibyo byaha ndetse n’ibindi ntarondoye babiterwa n’uko biba byabayobeje ubwenge; bagakora ibyo batatekerejeho."
Yongeyeho ati:"Bitera kandi ababinywa indwara zinyuranye, bikanakenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe biramenywa; ibindi bigatwikwa. Hari n’ubwo ababitunda bahura n’inzego z’umutekano cyangwa inzego z’ibanze bakabikubita hasi bakiruka. Ayo ni amafaranga aba apfuye ubusa bakabaye bashora mu bindi byemewe bibateza imbere."
Yagize na none ati:"Umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwishora mu biyobyabwenge arafungwa; kandi agacibwa amande. Ibyo, hamwe n’ibindi bitera igihombo umuntu ubyishoramo; bikadindiza iterambere rye, iry’umuryango we, ndetse bigira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu. Ndabasaba kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera."
Yabakanguriye kurangwa n'isuku, gutanga Mituweli, kwizigamira muri EjoHeza, kwitabira umurimo, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato n'izindi gahunda zigamije iterambere ry'imibereho y'abaturage.
Uwo mukino warangiye Ikipe ya Muhabura FC itsinze SK FM 93.9 kuri penaliti 4-1; ibi bikaba byabaye nyuma yo kunganya 0-0. Uwo mukino wabaye muri gahunda yateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera n'iyo Radio yo kwegera abaturage hagamijwe kubakangurira kwitabira gahunda zigamije imibereho yabo no kubegereza serivisi zayo zirimo ibiganiro binyuranye.
Uwo mukino wakurikiwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwambutsa Amani Wilson, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Karangwa James n'itsinda ry'abakozi ba SK FM 93.9 bayobowe n'Umuyobozi wayo, Samuel Karenzi.
Umuntu urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Umuntu kandi ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko aba akoze icyaha.
Igikorwa cyose kijyanye no gucuruza, guhinga, gutundisha, guhindura ibiyobyabwegwe bikoreshejwemo cyangwa binjijemo umwana gukora iyo mirimo bigakorerwa mu gihugu imbere cyangwa bigakorwa ku rwego mpuzamahanga, uwinjije umwana muri icyo gikorwa ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu ariko atarenze miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.