Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

ABATUYE AKARERE KA BURERA BARAKANGURIRWA KUZUZA AMAKURU ABURA MU IRANGAMIMERERE RYABO NO GUKOSOZA AMAKOSA AGARAGARAMO

 

Ku wa mbere tariki 21 Nzeri 2026, ubwo Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yari arimo gutangiza Icyumweru cyahariwe Irangamimerere mu Murenge wa Nemba, mu Kagari ka Nyamugali yakanguriye abatuye Akarere ka Burera kwegera Akagari babarizwamo bakosoze amakosa agaragara mu Irangamimerere ryabo, banuzuze amakuru aburamo.

Yagize ati:"Ku wa 23 z’uku Kwezi, mu Karere ka Burera hazatangira igikorwa cyo gufotora abaturage kugira ngo bahabwe Indangamuntu Koranabuhanga. Mbere y’iyo tariki; abantu bafite ibibazo mu Irangamimerere bagomba kuba babikosoje. Ayo makuru agomba kuba yuzuye, kandi ari ukuri."

Yabakanguriye kandi kwitabira gahunda zinyuranye zigamije imibereho myiza y’abaturage zirimo kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli, kugira isuku, guhinga ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi kugira ngo twihaze mu biribwa, kohezara abana ku Ishuri, kandi bakitabira umurimo bagatera imbere.