Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

ABATUYE AKARERE KA BURERA BARASABWA GUTANGA IBITEKEREZO N’IBYIFUZO BIZASHINGIRWAHO MU GUTEGURA IGENAMIGAMBI N’INGENGO Y’IMARI Y’AKARERE MU MWAKA WA 2027-2028

 

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Nyamicucu, mu Murenge wa Butaro mu nama yagiranye na bo ku wa 08 Ukwakira 2026 muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU yabakanguriye gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo bizashingirwaho mu gutegura Igenamigambi n’Ingengo y’imari y’Akarere ka Burera mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2027-2028.

Yababwiye ko ibitekerezo n’ibyifuzo babitanga binyuze nama zinyuranye zihuza Abayobozi n’abaturage zirimo Inteko z’abaturage, Umugoroba w’Umuryango, Inama z’Imiryango Ngobyi,Ubutumwa bugufi kuri Telefone ngendanwa, Imbuga Nkoranyambaga z’Akarere n’Udusanduku tw’Ibitekerezo tuba ku biro by’Utugari, Imirenge no ku Biro by’Akarere.

Yagize ati:"Iyo abaturage batanze ibitekerezo n’ibyifuzo by’ibyo bumva byakorwa, hari ibikemurirwa ku rwego rw’Akagari, ibitakemuriwe kuri urwo rwego bikazamurwa ku rwego rw’Umurenge, ibitakemiriwe ku rwego rw’Umurenge bikazamurwa ku rwego rw’Akarere; hakaba ndetse n’ibyoherezwa mu nzego zo ku rwego rw’Igihugu."

Yababwiye ko igikorwa cyo kwakira ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage byatangiye tariki 01 y’uku Kwezi kikazarangira ku wa 31 z’uku Kwezi.

Yagize kandi ati:"Muri icyo gikorwa, habanza kubabwira ibyifuzo n’ibitekerezo mwatanze byashyizwe mu bikorwa, ibigishyirwa mu bikorwa, ibitarashizwe mu bikorwa n’impamvu bitashyizwe mu bikorwa; hanyuma hagakurikiraho kwakira ibyifuzo n’ibitekerezo bishya."

Muri icyo kiganiro, Umuyobozi w’Akarere yabakanguriye kurwanya imirire mibi n’igwingira ry'abana bato, kurangwa n'isuku, kuzitabira amatora y'Inzego z'imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage azaba mu Ukwakira-Ukuboza, gushyira mu bikorwa amabwiriza agamije kwirinda ibiza, kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, umuryango uzira amakimbirane n’ihohotera aho riva rikagera, kwizigamira muri EjoHeza, bakanongera ubwizigame; kandi bagatanga Mituweli ya 2026-2027.

Yabasabye kandi kubumbatira umutekano, bakirinda, kandi bakagira uruhare mu kurwanya ibyawuhungabanya birimo ubusinzi, gutegura neza iki Gihembwe cy’Ihinga cya 2027A bagahinga ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi, gusigasira Ubumwe bw'Abanyarwanda himakazwa Ndi Umunyarwanda, kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge birimo Kanyanga batanga amakuru yerekeranye n’ababicuruza.