Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

ABATUYE AKARERE KA BURERA BARASHISHIKARIZWA KUZITABIRA AMATORA Y'INZEGO Z'IMITEGEKERE Y'IGIHUGU ZEGEREJWE ABATURAGE

 

Aganira n'abaturage b'Umurenge wa Rugengabali n'ab'Umurenge wa Kamubuga, mu Karere ka Gakenke bitabiriye inteko yabereye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Nyanamo, mu Karere ka Burera ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakiea 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yabashishikarije kuzitabira amatora y'Inzego z'imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage azahera ku rwego rw'Umudugudu ku wa 6 tariki 24 Ukwakira 2026 azakomeza kugera ku rwego rw'Akarere,ndetse no ku rwego rw'Igihugu. 

Yagize ati:"Gutora ni uburenganzira bikaba n’inshingano z’Umunyarwanda wese wujuje ibisabwa. Ndabashishikariza kuzayitabira ku gihe muzindutse mutore kare, musubire mu mirimo yanyu, kandi muzatore Ingirakamaro." 

Guverineri yakanguriye kandi abitabiriye iyo nteko guhinga ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi bihaze mu biribwa, banabone amafaranga bashora mu bibateza imbere.

Iyi nteko yitabirwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Superintendent of Police (CSP) Prudence Ngengahimana, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Burera, Lt Col Fred Rutayisire n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere ka Burera, Lt Col Viateur Rudatinya.