Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

ABATUYE AKARERE KA BURERA BARIBUTSWA KO MU BYANYA BIGEGA BY'IBIRIBWA HAHINGWA GUSA IBIHINGWA BYUMVIKANYWEHO

 

Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline aributsa abagatuye ko mu Byanya Bigega by'Ibiribwa hahingwa gusa ibihingwa byumvikanyweho; akaba asaba abagatuye kwirinda kuhahinga ibindi bitari ibyo bahisemo; bakirinda kandi kuvanga imyaka.

Ibi yabyibukije abatuye Akarere ka Burera ku wa mbere tariki 12 Ukwakira 2026 ubwo yari mu gikorwa cyo gusura Ibyanya byo mu Mirenge ya Gahunga, Kinoni na Gitovu muri gahunda yo gusura Ibyanya Bigega by'Ibiribwa hagamijwe kureba uko imyaka ihahinze imeze; akaba yarasanze Ibishyimbo n’Ibirayi bihahinze bimeze neza.

Asura Ibyanya byo muri iyo Mirenge, Umuyobozi w’Akarere yari hamwe nUmuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste, Umuyobozi wungirije wa DASSO mu Karere ushinzwe amakuru n'ibikorwa, Shema Didier, abakozi b'Akarere bakorera ku rwego rw'Akarere mu ishami ry'Ubuhinzi, Ubworozi n'Umutungo kamere n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge yavuzwe haruguru.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati:"Ibyanya Bigega by'Ibiribwa ni imwe muri gahunda Igihugu cyashyizeho kugira ngo tweze byinshi, kandi byiza; twihaze mu biribwa, tubone n’ibyo tugurisha, tugire amafaranga, twiteze imbere."

Yagiriye abahinzi inama zirimo kurwanya isuri aho itarwanyijwe, guhinga ahatarahingwa hose mu gihe cya vuba, kubagara no kuhira imyaka neza no kurwanya indwara n'Ibyonnyi.