Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

ABAVUGA RIKUMVIKANA BO MU MIRENGE YA GATEBE NA BUNGWE BASABWE KURUSHAHO GUFATANYA N’IZINDI NZEGO KURWANYA IBIYOBYABWENGE

 

Mu nama Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline ,Umuyobozi w'Ingabo mu Karere, Lt Col Fred Rutayisire n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Stanislas NKurundungi bakoranye n'Abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Gatebe na Bungwe yabereye mu Kagari ka Rwambogo, muri Gatebe yabasabye kurushaho gufatanya n’izindi nzego zikorera muri iyo Mirenge kurwanya ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati:"Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitera ababinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera ry’ubwoko bunyuranye. Gukora ibyo byaha ndetse n’ibindi ntarondoye babiterwa n’uko biba byabayobeje ubwenge; bagakora ibyo batatekerejeho." 

Yongeyeho ati:"Ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitera ababinywa indwara zinyuranye; kandi bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe biramenywa; ibindi bigatwikwa. Hari n’ubwo ababitunda bahura n’inzego z’umutekano cyangwa inzego z’ibanze bakabikubita hasi bakiruka. Ayo ni amafaranga baba bakubise hasi."

Abitabiriye iyo nama bunguranye kandi ibitekerezo ku byakorwa ngo abaturage bose bizigamire muri EjoHeza, abataratanga umusanzu wa Mituweli bawutange, kurushaho guteza imbere isuku, gukemura ikibazo cya bamwe mu bana bareka Ishuri, kurwanya amakimbirane mu miryango, gukumira no kurwanya inda ziterwa Abangavu, kurushaho kubungabunga umutekano no gusigasira Ubumwe bw'Abanyarwanda.

Umuyobozi w'Akarere yabasabye kandi gushishikariza abo bahagarariye kuzitabira amatora y'Inzego z'imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage azaba mu Ukwakira-Ukuboza azatangira ku wa gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026 ku rwego rw'Umudugudu.