Amakuru arambuye
ABAYOBOZI BAHERUKA GUTORWA BASABWE GUFATANYA N’IZINDI NZEGO GUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE
Ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki 12 Ugushyingo 2026, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, akaba n'Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo, Karangwa James; ari hamwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu Karere, Lt Col Fred Rutayisire bakoranye inama n'Abayobozi b'Inzego n'Ibyiciro baheruka gutorwa bo ku rwego rw'Umudugudu, Akagari n'Umurenge bo mu Mirenge ya Rugarama, Gahunga na Kinoni; iyo nama ikaba yabereye mu Kagari ka Karangara, mu Murenge wa Rugarama; iyo nama ikaba yabereye mu Kagari ka Rwasa, mu Murenge wa Gahunga,
Mu kiganiro Karangwa yagiranye na bo yagize ati:"Abaturage babatoye babizeyeho ubushobozi n’ubunyangamugayo. Muzabakemurire ibibazo neza, kandi mubikemurire ku gihe. Muzirinde kubaka ruswa cyangwa kubasiragiza, mubahe serivisi nziza."
Yababwiye kandi ati:"Abaturage babitezeho impinduka nziza zizagaragarira mu kuba bose bizigamiye muri EjoHeza, batanze Mituweli, barangwa n’isuku, bitabira kwaka inguzanyo mu Bigo by’Imari, kandi bazishyura neza ku gihe, abana bose bazege igihe cyo kwiga biga; nta mwana usiba cyangwa ureka ishuri; nta gwingira ry’abana dufite, nta makimbirane ari mu miryango, kandi abaturage bitabira umurimo. Murasabwa gukangurira abaturage kwitabira izo gahunda mubereka uburyo kuzitabira bituma imibereho yabo iba myiza."
Umuyobozi w’Ingabo mu Karere yabasabye kubwira abaturage ingaruka zo kunywa Kanyanga n'ibindi biyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kubakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa ryabyo batanga amakuru yerekeranye n'ababikora.