Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

ABITABIRIYE INAMA MPUZABIKORWA Y'AKARERE BASABWE GUKEMURA NEZA, KANDI KU GIHE IBIBAZO BY’ABATURAGE

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena 2026, ku biro by’Akarere habereye Inama Mpuzabikorwa y'Akarere y'uyu mwaka wa 2026 yateguwe ku insanganyamatsiko igira iti:"Umuturage ku isonga."

Iyi nama yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste.

Yitabiriwe kandi n'abagize Inama y'umutekano itaguye y'iyo Ntara, abagize Inama Njyanama y'Akarere, abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari n'Abayobozi b'Imidugudu.

Muri iyo nama hatanzwe ibiganiro ku ngingo zinyuranye zirimo Igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka cy'Akarere, itangwa rya Mituweli ya 2025-2026 na 2026-2027, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, isuku n’isukura.

Hari kandi kurwanya imirire mibi n’igwingira ry'abana bato, kurwanya ibiyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, aho tugeze dushyira mu bikorwa gahunda y'Igihugu yo kwihutisha Iterambere/Icyiciro cya 2 (NST2) n'ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y’Akarere ya 2025-2026.

Hari na none imitangire ya serivise nziza, kwegera abaturage no gukemura ibibazo bafite binyuze muri gahunda zirimo Sisiteme ya Mbaza, DUHARI KU BWANYU, kunoza imitangire ya serivise zijyanye n'iby'ubutaka no kongera ingano y'imisoro n'amahoro byinjizwa n'Akarere.

Muri iyo nama habayeho kandi kungurana ibitekerezo ku ngingo zisuzumwa, hanafatwa ingamba z'uburyo imyanzuro yafashwe izashyirwa mu bikorwa.

Guverineri yasabye abayobozi bitabiriye iyo nama guha abaturage serivise nziza, gufata neza ibikoresho by'akazi, kurangwa n’imyitwarire myiza no gukemura ku gihe, kandi neza ibibazo by'abaturage.

Yagize ati:"Inama nk’iyi ni umwanya wo kwisuzuma mukareba aho mugeze mushyira mu bikorwa gahunda zinyuranye zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange; aho mugeze mukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, mwasanga hari ahari ibyuho, mugafata ingamba zo gukora ibyo mutakoze, cyangwa mukanoza ibyo mutakoze uko bikwiye."

Umuyobozi w’Akarere yashimye abitabiriye inama; abasaba gushyira inyungu z’umuturage n’Igihugu ku isonga, bagaha umuturage serivise nziza, bakirinda kumwaka ruswa cyangwa kumusiragiza igihe yaka serivise.