Amakuru arambuye
DUFATANYE KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA: UMUYOBOZI W’AKARERE
Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ugushyingo 2026, mu Karere ka Burera hatangijwe iminsi 16 yahariwe ubukangurambanga bwo kurwanya Ihohotera rishingiye ku gitsina bwateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti:"Wiceceka! Rwanya icyaha cyo gusambanya abana."
Umuyobozi w'Akarere, Niyibizi Ildephonse, ari hamwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Isabane Dusabe Anet, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mwambutsa Amani Wilson, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Karangwa James n'Umuyobozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Karere, Ndagijimana Déo yatangirije ubu bukangurambaga mu Murenge wa Kivuye, mu Kagari ka Murwa.
Mu kiganiro yagiranye n'abitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi w'Akarere yababwiye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo.
Yabasabye kwirinda, kandi bakagira uruhare mu kurwanya ibitera Ihohotera rishingiye ku gitsina birimo kunywa Kanyanga n'ibindi biyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ubuharike n'ubushoreke, gucana inyuma ku bashakanye no gusesagura umutungo w'umuryango.
Yagize ati:"Kunywa ibiyobyabwenge biri mu bitera abantu gukora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, amakimbirane mu miryango n’ibindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo, ubujura, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Dufatanye kubirwanya ."
Yongeyeho ati:"Nta terambere ryaba mu miryango irangwamo ihohotera rishingiye ku gitsina n’amakimbirane. Ndabasaba kubyirinda. Ahari abantu hashobora kuvuka ibibazo. Mu gihe bibayeho, umuti si ukwihanira bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura; ahubwo mujye mugana inzego zibishinzwe zibagire inama; zibakiranure n’abo mufitanye ibibazo".
Yababwiye ko ingaruka z’ihohotera rishingiye ku gitsina zitagera gusa ku warikorewe; ahubwo zigera no kuwarikoze kubera ko abahamwe n’ibyo byaha bahura n’ingaruka mbi zirimo gufungwa; ndetse ingaruka zigera ku muryango we n’Umuryango nyarwanda muri rusange; akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kumva ko afite umukoro wo kurirwanya no kurikumira.
Yagiriye inama abashakanye babana nk’umugabo n’umugore batarasezeranye bikurikije amategeko gusezerana; ababwira ko kubana batarasezeranye biri mu bitera ihohotera rishingiye ku gitsina kubera ko nta kwizerana baba bafite; abagira kandi inama yo kujya buri gihe inama ku mikoreshereze y’umutungo, kwirinda ubuharike, gucana inyuma ku bashakanye n’ibindi byaba intandaro y’ihohotera rishingiye ku gitsina, kandi bakimakaza umuco w’ibiganiro mu bagize umuryango.
Umubyeyi, umwishingizi w’umwana cyangwa undi muntu wese ushinzwe umwana agomba kumurinda impamvu iyo ari yo yose yatuma akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Birabujijwe kutita ku mwana ushinzwe kurera, kumukoresha icyamutesha agaciro cyangwa kumuhoza ku nkeke hashingiwe ku gitsina."
Bibujijwe gukoresha ibiyobyabwenge, amashusho, ibimenyetso, imvugo n’ibindi byaba bigamije ihohoterwa rishingiye ku gitsina; buri muntu wese akaba agomba kurindwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutabara no gutabariza uwarikorewe.