Amakuru arambuye
DUTOZE ABANA INDANGAACIRO NA KIRAZIRA BY’UMUCO NYARWANDA ZIRIMO UBUTWARI NO GUKUNDA IGIHUGU N’ABAGITUYE: UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’AKARERE KU BATUYE AKARERE KA BURERA
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abatuye Akagari ka Kabona, mu Murenge wa Rusarabuye ubwo yari yabasuye ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki 13 Kanama 2026 yasabye abatuye Akarere muri rusange gutoza abana indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.
Yababwiye ati:"Ndabasaba gutoza abana kurangwa n’urukundo, ubutwari, gukunda umurimo, gukura barangwa n’umuco wo guharanira kwigira hagamijwe kwishakamo ibisubizo ku bibazo binyuranye no gukunda Igihugu nk’ishingiro ry’iterambere ry’imibereho y’abaturage, iry’Akarere ndetse n’Igihugu muri rusange."
Yagize kandi ati:" Tugomba kubwira abana bacu ukuri ku bijyanye n’amateka y’Igihugu cyacu arimo amateka yerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994; tukababwira kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo; bityo turusheho kwimakaza Ndi Umunyarwanda nk’isano ihuza Abanyarwanda bose."
Yababwiye ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, abasaba kubyirinda no gutanga amakuru yerekeranye n'ababyenga ndetse n’ababicuruza.
Yabakanguriye gutanga Mituweli ya 2026-2027, kwizigamira muri EjoHeza, kwitegura neza Igihembwe cy'ihinga cya 2027A, buri wese kugira isuku umuco, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato no kwitabira umurimo bakiteza imbere.
Muri iyo nama kandi, Umuyobozi w'Akarere yabwiye abayitabiriye ko guha umuturage serivise nziza ari uburenganzira bwe bikaba n’inshingano z’Abayobozi; bityo bakaba bakwiriye kwirinda gutanga ruswa kugira ngo bahabwe serivise;bakayirwanya batanga amakuru yerekeye abayaka ndetse n'ababaha serivise mbi n’ababasiragiza.
Yasabye ababyeyi kubera urugero rwiza abana babo no kubarera neza, bakabatoza kurangwa n’indangagaciro zirimo ubutwari, kubahizira amabwiriza agamije guca burundu indwara y’Ubuganga ifata amatungo yuza n’abantu, kubumbatira umutekano bakora neza irondo, bakanirinda ibyawuhungabanya birimo ubusinzi n’amakimbirane mu muryango no kwitegura neza itangira ry’amashuri.
Baganirijwe kandi ku itegeko rigenga abantu n'umuryango, bagirwa inama yo kubahirizwa ibiri muri iryo tegeko. Muri iyo nama, Umuyobozi w’Akarere yakiriye ibitekerezo ku ngingo yabaganirijeho, asubiza n'ibibazo bamubajije.