Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

IBYICIRO BYIHARIYE BIRAKANGURIRWA KUZIYAMAMAZA KU MYANYA INYURANYE MU MATORA Y’INZEGO Z’IMITEGEKERE Y’IGIHUGU ZEGEREJWE ABATURAGE

 

Ku gicamunsi cy'uyu wa mbere tariki 05 Uwakira 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari hamwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu Karere, Lt Col Fred Rutayisire n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Stanislas Nkurundungi yakoranye inama n'abatuye Akagari ka Nyanamo, mu Murenge wa Rugengabali muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU igamije kwegera abaturage hagamijwe gukemura ibibazo bafite, kubamenyesha gahunda zigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange n'uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere yagiranye na bo yabibukije ko guhera mu Kwezi k’Ugushyingo kugera mu Ukoboza 2026 mu Karere ka Burera kimwe n’utundi Turere hazaba amatora y'Inzego z'imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage guhera ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere; abibutsa ko gutora ari inshingano z’Umunyarwanda wese wujuje ibisabwa, ashishikariza abatuye Akarere ka Burera kuzayitabira, kandi bakazatora abo babona bazagira icyo babagezaho.

Yagize ati:"Ndashishikariza by’umwihariko ibyiciro byihariye; ni ukuvuga, Urubyiruko, Abagore n’Abakobwa n’abantu bafite ubumuga kuziyamamaza ku myanya inyuranye muri ayo matora."

Yababwiye ingaruka zo kunywa Kanyanga n'ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge; abagira inama yo kubyirinda no kugira uruhare mu kubica batanga amakuru yerekeranye n’ababicuruza.

Umuyobozi w'Akarere yasabye kandi abatuye Akarere ka Burera muri rusange kugira isuku, guharanira kugira umuryango utekanye, kandi uteye imbere, gusigasira Ubumwe bw'Abanyarwanda bimakaza Ndi Umunyarwanda.

Yababwiye kandi ingaruka z'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko, abasaba kwirinda ibyo bikorwa, kugira inama ababikora kubireka no gutanga amakuru yerekeye aha bikorerwa.

Abayobozi b’Inzego z’umutekano basabye abitabiriye iyo nama kubumbatira umutekano, bakirinda; kandi bakagira uruhare mu kurwanya ibyahuwungabanya birimo ubusinzi, amakimbirane mu muryango , ihohotera ry’ubwoko bunyuranye no kunywa ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.