Amakuru arambuye
INCAMAKE Y’UKO AMATORA YA BIRO Y’INAMA NJYANAMA NA KOMITE NYOBOZI Y’AKARERE YAGENZE
Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ugushyingo 2026, ku biro by’Akarere habereye umuhango wo kurahira kw’Abajyanama 16 b'Akarere baheruka gutorwa basanga Umujyanama ugifite manda, ari we Perezida w'Urwego rw'Abikorera mu Karere; bose hamwe bakaba Abajyanama 17.
Habereye kandi amatora y’abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi y’Akarere. Hatowe aba bakurikira:
Komite Nyobozi :Niyibizi Ildephonse (Umuyobozi w’Akarere), Isabane Dusabe Anet (Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu) na Mwambutsa Amani Wilson (Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage).
Biro y’Inama Njyanama: Bizimungu Jean Baptiste (Perezida), Nkurikiyimana Emmanuel (Visi Perezida) na Mukarutwaza Alphonsine (Umunyamabanga).
Indahiro zabo (bose) zakiriwe na Visi Perezida w'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, Habarurema Pascal.
Nyuma y’amatora, habaye ihererekanyabubasha hagati y'Umuyobozi w'Akarere watowe, Bwana Niyibizi Ildephonse n'uwari Umuyobozi w'Akarere urangije manda, Mme Mukamana Soline.















