Amakuru arambuye
INKURU MU MAFOTO: UKO UMUNSI MUKURU W’UMUGANURA WIZIHIJWE MU KARERE KA BURERA
Ku wa gatanu tariki 07 Kanama 2026, mu Karere ka Burera hizihijwe umunsi mukuru w'Umuganura ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umuganura, Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira."
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lt Col Viateur Rudatinya, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Stanislas Nkurundungi n'abandi bagize Komite y'umutekano itaguye y'Akarere bifatanyije n'abatuye Akagari ka Rurembo, mu Murenge wa Rugarama mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru.
Mu byaranze ibirori by’uyu munsi byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura harimo guha abana amata no kuremera abatarejeje nk'uko babiteganyaga.
Habayeho kandi gushyikiriza abatuye Akagari ka Rurembo, muri uwo Murenge wa Rugarama Matela baguriranye mu rwego rwo kurushaho guteza imbere isuku y’aho baryama.






















