Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

KU BIRO BY’AKARERE HABEREYE INAMA ZISANZWE Z’AMAKOMISIYO Y’INAMA NJYANAMA Y'AKARERE

 

Uyu munsi tariki 15 Nyakanga 2026, ku biro by’Akarere habereye inama zisanzwe z’Amakomisiyo y’Inama Njyanama y’Akarere. 

Inama ya Komisiyo y'imari n'iterambere ry'ubukungu yayobowe na Perezida w’iyo Komisiyo, Ntabareshya Jean Baptiste.

Abayitabiriye basuzumye, banemeza inyandikomvugo y'inama isanzwe y’iyo Komisiyo yabaye ku wa 10/06/2026, bagezwaho ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yafatiwe mu nama iheruka, bagezwaho kandi bungurana ibitekerezo kuri gahunda y'Umwaka y'imitangire y'amasoko y'Akarere mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2026-2027. 

Bagejejweho, kandi bungurana ibitekerezo kuri gahunda y'ingamba z'Iterambere ry'Akarere ry'imyaka itanu (DDS 2025-2029), basuzuma ibaruwa Ubuyobozi bw'Ibitaro byigisha byo ku rwego rwa II bya Butaro byandikiye Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, basuzuma kandi ibibazo by'abaturage bagejeje ku Nama Njyanama y'Akarere. 

Inama ya Komisiyo y'imiyoborere myiza yayobowe na Perezida w’iyo Komisiyo, Mujawamariya Marguerite. 

Abayitabiriye basuzumye, kandi bemeza inyandikomvugo y'inama isanzwe y’iyo Komisiyo yabaye ku wa 09/06/2026, basuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yafashwe n'iyo Komisiyo mu nama iheruka yabaye tariki ya 09/06/2026, bagaragarizwa ibibazo by'abaturage byakiriwe mu kwezi kwa Nyakanga 2026 n'umurongo byahawe. Bagejejweho kandi uko umutekano w'abantu n'ibintu byabo wari wifashe mu kwezi kwa Kamena 2026 mu Karere. 

Basuzumye kandi isobanurampamvu igaragaza uko hategurwa inyandiko n'igitabo gikubiyemo ibikorwa byakozwe n'Inama Njyanama muri Manda y'Imyaka itanu 2021-2026. 

Inama ya Komisiyo y'iterambere ry'imibereho myiza yayobowe na Perezida w’iyo Komisiyo, Mukarutwaza Alphonsine.

Abayitabiriye basuzumye, kandi bemeza inyandikomvugo y'inama isanzwe y’iyo Komisiyo yabaye ku wa 09/06/2026, bagezwaho raporo y'ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yafashwe mu nama iheruka, basuzuma gahunda y'Intore mu biruhuko mu Karere, basuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'ibikorwa bya Komisiyo y'Iterambere ry'imibereho myiza mu Nama Njyanama y'Akarere mu mwaka wa 2025-2026 ndetse hategurwa gahunda y'ibikorwa by'Umwaka wa 2026-2027