Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

KWITA KU BUZIMA BW'UMWANA MU MINSI 1,000 YA MBERE Y'UBUZIMA BWE BIRI MU BYAMURINDA IMIRIRE MIBI IGWINGIRA: UMUYOBOZI W’AKARERE

 

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye kuri uyu wa gatatu tariki 09 Nzeri 2026 n'abatuye Akagari ka Bungwe, mu Murenge wa Bungwe muri gahunda yo kwegera abaturage ya DUHARI KU BWANYU yababwiye ko kwita ku mwana mu minsi igihumbi ibanza y'ubuzima bwe biri mu byamurinda imirire mibi n'igwingira.

Yagize ati:"Muri iyo minsi igihumbi, abatwite bakwiriye kwipimisha inda inshuro umunane, bakabyarira kwa Muganga, bagakingiza abana inkingo zose esheshatu, bakaboneza urubyaro, bagapimisha abana imikurire, bakonsa abana kugera ku mezi atandatu nta kindi babavangiye;nyuma y'icyo gihe bakabaha inyunganiramirire igizwe n'indyo yuzuye, bakubahiriza n'ubundi burenganzira bw'abana."

Yababwiye kandi ati:"Umwana witaweho uko bikwiye mu minsi 1,000 ya mbere y'ubuzima bwe akura neza; haba mu gihagararo ndetse n’ubwenge. Kwita neza ku mwana muri icyo gihe ni ugutegura Abanyarwanda bafite ubushobozi bw’umubiri n’ubwenge bwo gukora; bakiteza imbere, bakagira n’uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Iyi ni inshingano ya buri mubyeyi n'undi wese ushinzwe umwana ."

Yakanguriye ababyeyi kugira isuku umuco, bakirinda n'ibindi byatera imirire mibi n'igwingira ry'abana birimo amakimbirane mu miryango, ubuharike n'ubushoreke, kunywa ibiyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ubusinzi n'ababyeyi batuzuza inshingano bafite ku bana. 

Umuyobozi w'Akarere yasabye kandi ababyeyi kwita ku nshingano zo kurera neza abana, bakaba abaturage beza barangwa n'indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda zirimo ubutwari no gukunda Igihugu.

Yabwiye abitabiriye ibyo birori ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, abagira inama yo kubyirinda, bakagira kandi uruhare mu kubirwanya batanga amakuru yerekeye ababyenga ndetse n'ababicuruza.

Yabakanguriye kandi gutanga Mituweli ya 2026/2027, kugira isuku; isuku ikaba umuco wa buri wese, kwimakaza umuco w'ibiganiro mu miryango nk'imwe mu ngamba zo gukumira no kurwanya amakimbirane mu miryango, kwitegura neza Igihembwe cy'Ihinga cya 2027A no kubahiriza amabwiriza agenga site z’ubuhinzi zatoranyijwe, guharanira kugira umuryango utekanye kandi uteye imbere no kohereza ku ishuri abana basanzwe biga n'abageze igihe cyo kwiga hakiridwa kuribakuramo cyangwa kuribasibya. 

Muri iyo nama yabakanguriye na none kwitegura neza igikorwa cy'itangwa ry'Indangamuntu koranabuhanga, bakagenzura ko mu irangamimerere ryabo nta bibazo birimo; abasanze harimo amakosa runaka bakayakosoza kugira ngo igihe cyo gufotora nikigera imyirondoro yabo izabe yuzuye, kwizigamira muri EjoHeza, gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda bimakaza Ndi Umunyarwanda no kwitabira umurimo, bakarangwa no gukora cyane bagatera imbere. 

Nyuma y’ibiganiro, abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibyifuzo, ibitekerezo n’ibibazo. Umuyobozi w’Akarere yatanze umurongo w'uburyo ibibazo birindwi byabajijwe bikemuka