Amakuru arambuye
MENYA IBIFATWA NK’IBIYOBYABWENGE MU RWANDA N’INGARUKA ZO KUBIKORESHA
Ikiyobyabwenge ni iki?
ikintu cyose iyo cyinjiye mu mubiri w’umuntu gihindura ubushobozi bwe bwo gutekereza, gufata ibyemezo, kikanahindura imikorere y’umubiri we harimo kugira akanyamuneza cyangwa ibyishimo bidafite aho bishingiye, gutinyuka cyangwa kugira akanyabugabo ko gukora ibyo utatinyuka uri muzima, kutumva ububabare bw’umubiri cyangwa bwo ku mutima no kugira imbaraga zirenze izisanzwe.
Uburyo ibiyobyabwenge bikoreshwa harimo kubitumura, kubinywa binyuze mu kanwa, kubyitera hakoreshejwe inshinge, kubihumeka cyangwa kubishoreza.
Umugereka w’Amabwiriza ya Minisitiri Nº 20/0005/19 yo ku wa 31/05/2019 ashyiraho urutonde rw’ibinyobwa bitemewe bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje; muri byo harimo: Lisansi (kuyihumeka), Kole (kuyihumeka), Kanyanga, Chief Warage, Kitoko, Zebra Gin, Simba Warage, King Warage, Suzie Warage, Leaving Warage, Coffee Spirit, Host Warage, Special Zebra, Kirabiranya, Muriture, Umugori, Umunanasi, Nyirantare, Yewemunt, Igikwangari, Rukanyaginshege n’ikindi cyose gifite Methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) n’igifite Ethanol irengeje mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) mu bikigize.
Iteka rya Minisitiri Nº001/MOH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rishyira Kokayine, Heroyine, Urumogi na Mugo mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye. Rishyira kandi Mayirungi, Shisha, Rwiziringa n’Isigareti y’ikoranabuhanga mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bikomeye.
Ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge:
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire n’abandi, ndetse no ku murimo cyangwa umwuga umuntu yari asanzwe akora, ku hazaza h’umuntu no guhanwa n’amategeko.
Gukoresha ibiyobyabwenge bitera indwara zirimo uburwayi bw’umwijima, ubw’umutima, ubwonko n’imyakura ndetse n’ubumuga bushobora kubikomokaho. Hari kandi uburwayi bw’urwungano ngogozi, indwara z’ubuhumekero, kanseri, gutakaza ubushobozi bw’umubiri bwo kurwanya indwara na SIDA.
Ababinywa bagira kandi ibibazo byo mu mutwe, kandi uko bitinda; abantu bagira indwara zikomeye zirimo gutakaza ubushake bwo gukora, ubushobozi bwo gufata mu mutwe, agahinda gakabije no kwiyahura, ndetse n’uburwayi bukomeye bwo mu mutwe.
Kunywa ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mibanire n’abandi, ku murimo n’ejo hazaza. Muri zo twavuga guhora mu myenda (amadeni), impagarara n’amahane mu muryango, gusaba impushya za hato na hato ndetse no gusiba akazi, kwirukanwa mu mashuri cyangwa ku kazi, ubukene, kwiyandarika n’uburaya.
Ni gute uwahuye n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge yafashwa:
Ubufasha bugomba gutangwa hibandwa cyane cyane ku mpamvu zitera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Mu gihe umuntu afite ibibazo bijyanye n’amarangamutima cyangwa n’imitekerereze, akegera abashinzwe ku mufasha aho kugira ngo yirohe mw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Mu gihe umuntu yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge, amaze guhura na zimwe mu ngaruka twavuze hejuru nko kunanirwa kubihagarika we ubwe, kurwara indwara zo mu mutwe cyangwa z’umubiri, abamuri hafi basabwa kumenyesha inzego zibishinzwe (Uburezi, Polisi n’umuryango muri rusange) akagezwa kwa Muganga kugira ngo abone ubufasha; byaba ngombwa n’abo bafatanya gukoresha ibiyobyabwenge bakagenerwa n’izo nzego muri gahunda z’ubufasha zitandukanye zirimo kugororwa no gufashwa kureka ibiyobyabwenge.
Bimwe mu bihano bihabwa abahamwe n'ibyaha byo kwishora cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge:
Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryakajije ibihano ku cyaha cyo kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge cyarakajijwe.
Mu ngingo yaryo ya 263; igika cya 1 havuga ko umuntu wese ufashwe urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Igihano giteganyijwe kuri iki cyaha kivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Mu gika cya gatatu cy’iyi ngingo havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Umuntu wakoze iki cyaha akagikora mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa bwo gukorera amafaranga aba akoze icyaha bityo n’ibihano bikajyana n’uburemere bw’icyaha bitewe nuko yakoze icyo cyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko uwakoze icyi cyaha ahanwa mu buryo bukurikira:
- Igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze Miliyoni makumyabiri ariko atarenze Miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;
- Igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni cumi n’eshanu ariko atarenze miliyoni makumyabiri iyo ari ibiyobyabwenge bikomeye;
- Igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Igikorwa cyose kijyanye no gucuruza, guhinga, gutundisha, guhindura ibiyobyabwegwe bikoreshejwemo cyangwa binjijemo umwana gukora iyo mirimo bigakorerwa mu gihugu imbere cyangwa bigakorwa ku rwego mpuzamahanga, uwinjije umwana muri icyo gikorwa ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze Miliyoni mirongo itatu ariko atarenze Miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuntu wese ugira uruhare mu gufasha undi kubona ibiyobyabwenge mu buryo bworoshye cyangwa kumuha imiti ikoreshwa nk’ibiyobyabwenge na we aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu ariko atarenze Miliyoni eshanu.