Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

MENYA, UNUBAHIRIZE AMABWIRIZA AJYANYE N'ITUNGANYWA RY'IBIRIBWA N'IBINYOBWA GAKONDO BIKOZWE MU BINYAMPEKE, IBITOKI N'IMBUTO BIKOREWE MU MIRYANGO

 

ICYO AYA MABWIRIZA AGAMIJE

Kunoza ibijyanye no gutegura ibiribwa,kwenga, kubika no kunywa ibinyobwa gakondo bikorewe mu rugo, harimo ubushera, ikigage, umutobe, urwagwa n'ibindi binyobwa bya gakondo. Hari kandi gukumira ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye bishobora gutera indwara, ubumuga, cyangwa urupfu bifitanye isano n'ibiribwa cyangwa ibinyobwa gakondo byanduye.

ABO AGENEWE

Abatunganya ibiribwa n’ibinyobwa, abanywa ibinyobwa gakondo byengewe mu ngo, n'abakenera kubikoresha mu birori cyangwa iminsi mikuru. 

Icyitonderwa: Aya mabwiriza ntareba abakora ibinyobwa cyangwa ibiribwa bagamije ubucuruzi. Abari muri iki cyiciro bagomba gukurikiza amabwiriza y'ubuziranenge atangwa n'inzego zibishinzwe.

IMIKORESHEREZE Y'IBIKORESHO

IBYEMEWE GUKORESHWA:

Amazi meza, yasukuwe cyangwa atetse. Ibinyampeke bimeze neza, bidafite uruhumbu cyangwa imiti yica udukoko ikoreshwa mu guhungira imyaka (Dedeti). Ibitoki, imbuto n’ubuki bimeze neza. Ibikoresho bibitswe ahantu hasukuye, humutse, hatarimo udukoko, imbeba, inyenzi, n'ibindi byanduza.

IBITEMEWE GUKORESHWA:

Alukolo zo mu nganda n'ibinyabutabire birimo Methanol, lisansi n’ibindi biri mu bwoko bwayo byose, imiti n’ibiyobyabwenge bihindura umwimerere w’ibinyobwa (Mugo, Urumogi, Umubirizi, Idoma, Kokayine, Itabi, Rwiziringa n’ibindi), Alukolo bogesha mu ntoki, cyangwa imiti isukura mu mutwe nyuma yo kogosha,Ibikoresho by’ibanze byashaje (ibitoki, amasaka, ibigori...), ibitaka, cyangwa amatafari, imisemburo y'inganda nk’iyo mu bwoko bwa Pakamaya, Revile n’ibindi.

IBY’INGENZI MU KWIRINDA IHUMANA RITURUKA KU BIRIBWA N’IBINYOBWA BYANDUYE

ISUKU Y’IBIKORESHO N’INYUBAKO (AHAKORERWA):

Karaba intoki ukoresheje amazi meza ndetse n’isabune mbere yo gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa, nyuma yo gukora ku biribwa bibisi, nyuma yo kuva ku musarane na nyuma yo gukora ahantu handuye, koresha ibikoresho bifite isuku mu gutegura ibiribwa n’ibinyobwa, sukura neza ahatunganyirizwa ibiribwa n’ibinyobwa mbere na nyuma yo kubitunganya.

GUTEKA NEZA IBIRIBWA BIGASHYA KU BUSHYUHE BWAGENWE:

Teka ibiribwa bishye neza ku kigero cyo hejuru ya dogere selisiyusi 100, ibiribwa bagabura bishyushye bigomba kuba biri hejuru ya dogere 60 naho ibyo bagabura bikonje bikaba biri munsi ya dogere selisiyusi 5.

Ibiribwa byatetswe bigaburwa bitarengeje amasaha abiri kuva bihiye, cyangwa bikabikwa mu bikoresho bituma bigumana ubushyuhe kugira ngo hatabaho ukororoka kwa mikorobe zangiza ibiribwa zikanatera uburwayi ababiriye.

Genzura neza ko ibiribwa bitangiritse kandi bitarengije igihe.

GUTANDUKANYA IBIRIBWA NGO BITANDUZANYA

Tandukanya ibiribwa bibisi n’ibihiye kugira ngo bitanduzanya.

Tandukanya inyama z’umweru n’izitukura.

Bika ibiribwa ukurikije ubwoko bwabyo.

Ibiribwa byangirika vuba bihahwa uwo munsi iyo udafite firigo.

GUKONJESHA IBIRIBWA KU GIPIMO GIKWIYE

Ibiribwa bibikwa ukubiri : Ibishyushye bigomba kuba ku gipimo kiri hejuru ya 60°C naho ibibikwa ku gipimo cy’ubukonje, bugomba kuba buri munsi ya dogere selisiyusi 5.

Ibiribwa n’ibinyobwa byangirika (inyama, amafi, imboga n’ibindi) ntibigomba kurenza amasaha abiri ku bukonje bwo hanze (dogere 30 C).

Bigomba gushyirwa muri frigo.

ISUKU Y'ABATUNGANYA IBINYOBWA, IBIKORESHO, N'AHO BITUNGANYIRIZWA

Ambara imyambaro yabugenewe

Irinde gutunganya amafunguro cyangwa ibinyobwa igihe ufite indwara zanduza.

Isuzumishe indwara zanduza (igituntu, indwara z’umwijima) buri mezi 6.

Kuramo imirimbo yo ku ntoki no ku maboko nk’impeta, isaha, imiringa n’ibindi mu gihe utunganya ibiribwa cyangwa ibinyobwa.

Karaba neza intoki ndetse n'umubiri wose ukoresheje amazi meza n'isabune mbere yo kwenga cyangwa gutunganya ibinyobwa.

Sukura ibikoresho mbere na nyuma yo kubikoresha, kandi ubibike kure y’amatungo, n’aho bishobora kwanduzwa n’ivumbi, udukoko cyangwa se n'ibindi bihumanya.

Kurikiza uburyo n'inzira gakondo zizwi, wirinda icyahungabanya ubuziranenge bw'ibinyobwa.

Irinde kuvanga ibinyobwa bishaje n'ibishya kugira ngo bigumane umwimerere wabyo.

Bika ibinyobwa kure y'abana.

KWIVUZA HAKIRI KARE

Ihutire kujya kwa muganga igihe ubonye ibi bimenyetso nyuma yo gufata amafunguro cyangwa ibinyobwa bihumanye: Kuruka cyangwa guhitwa, kubabara mu nda, kunanirwa guhumeka, isereri no kubabara umutwe, gucika intege mu mavi, gutakaza ubwenge.

GUSABA UBURENGANZIRA BWO GUTUNGANYA IBINYOBWA GAKONDO BIKORESHWA MU BIRORI CYANGWA IMINSI MIKURU

Kumenyesha Komite y’Ubuzima

Umuntu ukeneye uruhushya yegera Komite y'ubuzima ku Mudugudu akayimenyesha icyo ibinyobwa yifuza gutunganya bizakoreshwa, aho bizakoreshwa n'abateganyijwe kubihabwa.

Komite y’Ubuzima ku Mudugudu igizwe n'aba bakurikira:

Umukuru w’umudugudu

Umwe mu bajyanama b'ubuzima

Ushinzwe umutekano

Iyi komite ishyiraho igitabo yandikamo amakuru ku busabe, ibyo babonye mu bugenzuzi, n'abo bemereye gutunganya ibinyobwa gakondo.

Igenzura

Komite isuzuma kandi ikanagenzura ibizakoreshwa mu kwenga, uburyo bwo bwo kwenga, n’isuku y’ibikoresho n’iy’ahazatunganyirizwa ibinyobwa.

Uruhushya

Komite itanga uruhushya rukoreshwa inshuro imwe gusa ku kinyobwa cyarusabiwe.