Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

NDI UMUNYARWANDA NI ISANO IHUZA ABANYARWANDA BOSE, TUYIMAKAZE: UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU

 

Kuri uyu wa kane tariki 29 Ukwakira 2026, mu Karere ka Burera hasojwe Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda kwateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti:"Twigire ku Mateka, Twimakaze Ubumwe bwacu."

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yasabye abatuye Umurenge wa Cyanika n’uwa Kagogo bitabiriye igikorwa cy’isozwa ry’iyo gahunda kwimakaza Ndi Umunyarwanda kuko ari isano ihuza Abanyarwanda bose.

Yagize ati:"Mbere y’umwaduko w’Abazungu, Abanyarwanda bari bashyize hamwe; biyumva nk’Abenegihugu bahuje umuco; kandi bavuga ururimi rumwe; ari rwo Ikinyarwanda. Bagabiranaga Inka, bagashyingirana; kandi bagatabarana. Abatutsi, Abahutu n’Abatwa byari ibyiciro bishingiye ku rwego rw’imibereho." 

Yakomeje agira ati:"Abakoloni bageze mu Rwanda, basanze Abanyarwanda bashyize hamwe; bitaborohera kubameneramo; bigira inama yo kubabibamo urwango n’amacakubiri bagendeye kuri ibyo byiciro bishingiye ku mibereho; bigisha ko Abatutsi, Abahutu n’Abatwa badakomoka hamwe, ndetse ko batandukanye; haba mu miterere, imigirire ndetse n’ibindi."

Yababwiye kandi ko muri izo nyigisho zibiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda; Abakoloni berekanaga ko Abatutsi ari abanyamahanga, ko ari babi; kandi ko bakandamiza Abahutu; byigishwa n’abayobozi bo muri Repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri; biviramo Abatutsi gutotezwa, kwimwa no kubuzwa uburenganzira burimo kwiga n’akazi; ingaruka zabyo, ndetse n’ibindi zikaba zarabaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994; aho Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu minsi ijana.

Yagize ati:"Ubuyobozi bwiza U Rwanda rufite uyu munsi ni igihamya ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda ukundi. N’ubwo ariko bimeze bityo; haracyari abagifite; kandi bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Tubarwanye, tugaragaza ukuri kwerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka y’u Rwanda muri rusange."

Yasabye Abakuru gutoza abana kurangwa n’urukundo, ubumwe, ubutwari, gukunda umurimo, gukura barangwa n’umuco wo guharanira kwigira hagamijwe kwishakamo ibisubizo ku bibazo binyuranye no gukunda Igihugu; byo shingiro ry’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, iry’Akarere ndetse n’iterambere ry’Igihugu muri rusange; ababwira ko gutoza abana izo ndangagaciro bituma tugira abaturage bunze ubumwe, batekanye, kandi bateye imbere.

Gusoza Ukwezi kwahariwe Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda byahujwe n'umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariye Ubuzima bwo mu Mutwe. Ibyo bikorwa byitabiriwe n'uhagarariye Partenrs In Health (PHI), Mpanumusingo Egide, Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Burera, Lt Col Fred Rutayisire na CIP uwimana Emmanuel wari uhagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere.

Abaturage bitabiriye ibyo bikorwa babwiwe ingaruka zo kunywa Kanyanga n'ibindi biyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, basabwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubica batanga amakuru y'aho bicururizwa. Nyuma y'ibiganiro, hakurikiyeho kumena Kanyanga n'izindi nzoga z'ubwoko bunyuranye ziri ku rutonde rw'ibifatwa nk'Ibiyobyabwenge mu Rwanda.