Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

TURANGWE N’ISUKU MU BYO DUKORA BYOSE N’AHO TURI HOSE: UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W'AKARERE

Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 4 Kanama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yitabiriye inteko y’abaturage b'Akagari ka Nyamicucu, mu Murenge wa Butaro, abakangurira kurangwa n’isuku; isuku ikaba umuco wa buri wese.

Yabasabye kugira isuku ku mubiri, aho bagenda, aho batuye, aho bakorera ibikorwa binyuranye birimo ibikorwa by’ubucuruzi; ahahurira abantu benshi harimo santere z’ubucuruzi, amashuri, insengero n’ibiro; kandi bakarangwa n’isuku ihagije igihe bategura ibiribwa n’ibinyobwa.

Yababwiye ingaruka zo kutagira isuku ihagije agira ati:"Umwanda utera indwara zinyuranye zirimo inzoka zo mu nda, impiswi, uruheri n’ibyorezo birimo Korera; bikaba bidindiza iterambere kubera ko uwarwaye adakora; kandi kugira ngo akire yivuza atanze amafaranga yakabaye akoreshwa ibindi bimuteza imbere. Ndabasaba kurangwa n’isuku mu byo mukora byose n’aho muri hose. Isuku tuyigire umuco."

Muri iyo nteko kandi, Umuyobozi w'Akarere yakanguriye abayitabiriye kwitabira n’izindi gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange zirimo kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana, kwizigamira muri EjoHeza, kwitabira umurimo bagatera imbere, kwirinda ibiyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no guhinga ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi 

Yababwiye serivise z'ubuvuzi nshya ziyongereye kuri Mituweli n'ibyiciro by'umusanzu utangwa, abakangurira gutanga umusanzu wa 2026-2027.