Amakuru arambuye
UMUNSI MUKURU W’UMUGANURA NI UMUNSI WO KWISHIMIRA UMUSARURO WAGEZWEHO NO KWIYEMEZA GUKORA CYANE KUGIRA NGO EJO HAZAZA HARUSHEHO KUBA HEZA: UMUYOBOZI W’AKARERE
Kuri uyu wa gatanu tariki 07 Kanama 2026, mu Karere ka Burera hizihijwe umunsi mukuru w'Umuganura ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umuganura, Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira."
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lt Col Viateur Rudatinya, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Stanislas Nkurundungi n'abandi bagize Komite y'umutekano itaguye y'Akarere bifatanyije n'abatuye Akagari ka Rurembo, mu Murenge wa Rugarama mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere yabwiye abitabiriye ibyo birori ati:" Umunsi mukuru w'Umuganura ni umunsi wo kwishimira umusaruro wagezweho, gusangira no kuremera abatarejeje nk'uko babiteganyaga no kwiyemeza gukora cyane kugira ngo ejo hazaza harusheho kuba heza."
Yongeyeho agira ati:"Insanganyamatsiko y'uyu mwaka itwibutsa ko ubumwe bw'Abanyarwanda ari inkingi y'iterambere rirambye. Ndabasaba kubusigasira mukimakaza Ndi Umunyarwanda."
Yababwiye ko batagera ku musaruro ndetse no kuwongera badafite ubuzima bwiza; abasaba kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bakagira kandi uruhare mu kubirwanya batanga amakuru yerekeye ababyenga n’ababicuruza.
Yabakanguriye gutanga Mutuweli, kwitabira umurimo, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, Kurwanya umwanda no kurera neza abana babatoza gukunda u Rwanda n'abarutuye, kurangwa n'imyitwarire myiza, indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda bakitabira n'izindi gahunda zigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange.
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere yakanguriye abitabiriye ibirori kurangwa n'isuku ku mubiri, kwita ku isuku y'imyambaro, mu kanwa, kugira isuku aho batuye, aho bagenda, aho bakorera ibikorwa binyuranye, bakita kandi ku isuku y'ahantu hahurira abantu benshi.
Mu byaranze ibirori by’uyu munsi byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura harimo guha abana amata no kuremera abatarejeje nk'uko babiteganyaga. Habayeho kandi gushyikiriza abatuye Akagari ka Rurembo, muri uwo Murenge wa Rugarama Matela baguriranye mu rwego rwo kurushaho guteza imbere isuku y’aho baryama.