Amakuru arambuye
UMUYOBOZI W’AKARERE ARASABA ABAGATUYE KWIRINDA KUNYWA INZOGA N’IBINDI BINYOBWA BITUJUJE UBUZIRANENGE
Mu kiganiro, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Rwasa na Gabiro two mu Murenge wa Gatebe n'Akagari ka Nyirataba ko mu Murenge wa Kivuye mu nama yakoranye na bo kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ukwakira 2026 yabereye mu Kagari ka Gabiro aho yari hamwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu Karere, Lt Col Fred Rutayisire n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Stanislas Nkurundungi yababwiye ingaruka zo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, abasaba kwirinda kubyenga, kubicuruza no kubinywa, bakagira kandi uruhare mu kubirwanya batanga amakuru yerekeye ababikora
Yababwiye ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge harimo ibyitwa Dunda ubwonko, Umumanurajipo, Yewe muntu, Nzoga ejo, Kinja kunja, Muhe Nyina n’Umutaragweja.
Yagize ati:"Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitera ababinywa indwara zinyuranye kubera ko ziteganwa isuku kubera ko hari abazishyiramo ibinyabutabire n’ibindi bintu bitemewe gushyirwamo ku buryo hari abo zihitana abandi zikabatera guhuma."
Yagize kandi ati:"Abanywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bateza umutekano muke mu miryango yabo n’ahandi bari. Usibye kunywa ibishyira ubuzima bwabo mu kaga, barasahura, bakanasesagura umutungo w’umuryanngo, ndetse bamwe baca inyuma abo bashanye; ibi bikaba bitera amakimbirane n’ubukene mu muryango. Ikindi ni uko abanywa ibyo binyobwa bata ubwenge kubera, bikabaviramo gukora ibyaha biviramo bamwe gufungwa."
Umuyobozi w’Akarere yasabye abatuye Akarere ka Burera gucuruza no kunywa ibinyobwa byujuje ubuziranenge, kurangwa n’isuku ahantu hose; isuku bakayigira umuco no kwitabira izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho y'abaturage n'iterambere ry’Igihugu muri rusange.