Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

UMUYOBOZI W'AKARERE YAFATANYIJE N’ABATUYE ISIBO Y'UBUNYANGAMUGAYO GUTUNGANYA UMUHANDA MURI GAHUNDA Y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO

 

Muri gahunda Y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO, mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki 05 Ukwakira 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yitabiriye igitondo cy’Isuku mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye aho abacyitabiriye batunganyije umuhanda mu Isibo Y'UBUNYANGAMUGAYO.

Mu kiganiro yagiranye na bo, yabashimiye kuba bitabira iyi gahunda, ababwira ibyo urugo rufite isuku rugomba kuba rwujuje, abakangurira kurangwa n'isuku ahantu hose, isuku ikaba umuco wa buri wese.

Yababwiye ati:"Urugo rufite isuku rugomba kugira ubwiherero bucukuye kugera kuri metero esheshatu aho bishoboka, bwubakiye, bukinze kandi bufite isuku, kugira uburyo bwo gukaraba intoki hafi y’ubwiherero, kugira ubwogero bwubakiye kandi bukinze, aho bishoboka bukaba burimo isima cyangwa amakaro, kugira umugozi wo kwanikaho imyenda."

Yongeyeho ati: "Rugomba kwirinda kuraza amatungo mu nzu abantu bararamo, gufata amazi yanduye ava mu rugo no gufata cyangwa kuyobora ay’imvura mu nzira zabugenewe, kutamena imyanda muri ruhurura, kugira uburyo bunoze bwo gutunganya no kubika amazi yo kunywa, kwirinda ibihuru n’amazi y’ibidendezi mu rugo n’ahakikije urugo."

Yababwiye ko rugomba kandi kugira uburyo bwo kuvangura imyanda ibora n’itabora, kugira ingarani yo kumenamo imyanda cyangwa kugirana amasezerano na koperative cyangwa sosiyete itwara imyanda cyane cyane mu Mijyi, kugira igikoni gifite isuku, kugira uburyo bwo kumutsa amasahani, kugira igikoresho cyo gukaraba intoki gifite amazi meza n’isabune, gukubura cyangwa gukoropa no gusukura inzu n’ibiyirimo buri munsi.

Umuyobozi w'Akarere yababwiye ko urugo rufite isuku rugomba na none gutunganya umuharuro, aho bishoboka, kugira ubusitani buteyemo imboga, ibiti by’imbuto cyangwa imitako n’indabo, gusukura ikigega kibika amazi meza ndetse n’ikibika ay’imvura ku bagifite nibura rimwe mu mezi atandatu; ingo zo mu Mujyi zikaba zigomba kugira ahamenwa imyanda habugenewe hapfundikiye cyangwa ibikoresho bijyamo imyanda bigashyirwa ahantu habugenewe hatwikiriye igihe abakusanya ibishingwe batarabitwara.

 

Muri icyo kiganiro yabakanguriye kandi kuzitabira amatora y'Inzego z'imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage azaba mu Ugushyingo-Ukuboza 2026, abasaba kuzakora Inyangamugayo bazagira icyo babagezaho, kwirinda gucuruza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge birimo Kanyanga; bakagira kandi uruhare mu kubirwanya batanga amakuru yerekeranye n'ababyishoramo.

Yabashimiye uruhare bagira mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abatuye iyo Sibo n'iterambere muri rusange harimo kubakira no gusanira abafite amikoro make inzu, ubwiherero n'uturima tw'imboga, abasaba gukomeza, ndetse bakarushaho gufatanya gukemura ibibazo bitarakemuka.

Yabakanguriye kandi kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, gukemura ikibazo cy'Abana bareka Ishuri, kubumbatira umutekano, birinda, kandi bagira uruhare mu kurwanya ibyawuhungabanya.