Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE ABASENATERI BAJE MU GIKORWA CYO KUGENZURA IBIKORWA BYA GUVERINOMA MU KUGEZA AMASHANYARAZI KU BARURAGE

 

Kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yakiriye ba Honorable Senateri Dr Nyinawamwiza Laetitia na Dr Habineza Frank babarizwa muri Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Imari baje mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu kugeza amashanyarazi ku baturage.

Honorable Dr Nyinawamwiza yagaragaje icyo icyo gikorwa kigamije agira ati: "Komisyo igamije kugenzura uko igenamigambi ryo kugeza amashanyarazi ku baturage ryita ku bwiyongere bwabo, imiturire n’ibindi byiciro biyakenera."

Yakomeje agira ati:"Komisiyo igamije kandi kugenzura ibikorwa mu kugeza ku baturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y'Izuba no kumenya uruhare rw’Abikorera n’abandi Bafatanyabikorwa muri gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage."

 Ubwo Umuyobozi w'Akarere yakiraga abo Basenateri ku biro by’Akarere bagiranye ikiganiro n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, uhagarariye Inama Njyanama y’Akarere na Perezida w’Urwego rw’Abikorera mu Karere. 

Icyo kiganino cyitabiriwe kandi n'Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Ntara y’Amajyaruguru, Umuyobozi wacyo mu Karere ka Burera, uhagarariye Abafatanyabikorwa mu by’ingufu bakorera mu Karere n’abakozi b'Akarere bakorera ku rwego rw’Akarere barebwa n’ingingo zasuzumwe. 

Honorable Dr Nyinawamwiza yavuze ko bazasura inganda n'imishinga by'amashanyarazi, bimwe mu bigo bikoresha amashanyarazi birimo Ibigo by'Amashuri, amavuriro n'inzu zikorerwamo ubucuruzi n'inganda; bagirane kandi ibiganiro n'abaturage kuri site zatoranyijwe n'Imirenge. 

Bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere basuye uruganda rukora imyenda rwa NOGHUCHI HOLDINGS Ltd rukorera mu Murenge wa Rugarama aho basobanuriwe ibijyanye n'imikorere yarwo n'imbogamizi bahura na zo. Bijeje ubuyobozi bwarwo ko ibibazo bikeneye ubuvugizi bazabigeza ku nzego bireba.