Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru arambuye

UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE NYAKUBAHWA AMBASADERI WA ISRAEL MU RWANDA WASUYE AKARERE KA BURERA MU RUGENDO RW’AKAZI RW’IMINSI IBIRI AZAHAGIRIRA

 

Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Ukwakira 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari hamwe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yakiriye mu biro bye Nyakubahwa Ambasaderi wa Repubulika ya Israel mu Rwanda, Einat Weiss wasuye Akarere ka Burera mu rugendo rw'akazi rw'iminsi ibiri (28-29/10/2026) azahagirira.

Nyuma y'ibiganiro bagiranye ku biro by'Akarere, Nyakubahwa Ambasaderi, ari hamwe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasuye Igishanga cya Rugezi ku gice giherereye mu Murenge wa Rusarabuye; aganira na bamwe mu Bafatanyabikorwa b'Akarere bagira uruhare mu kukibungabunga, banabungabunga urusobe rw'ibinyabuzima bibamo. 

Nyakubahwa Ambasaderi avuye gusura Igishanga cya Rugezi, yasuye Umudugudu wa Rwitongo mu Kagari ka Kayenzi, mu Murenge wa Kagogo wubakiwe imiryango 56 yasenyewe n'ibiza muri Gicurasi 2023; aganira n'abawutujwemo. Izo nzu zubatswe binyuze mu mushinga Contingency Emergency Response Component (CERC) ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Yasuye kandi Ishuri rya Cyanika Technical Secondary School riri mu Murenge wa Cyanika aho yabwiwe amasomo ahigishwa. Mu kiganiro yagiranye n'abanyeshuri ; yabagiriye inama yo kwigirira icyizere, kwiga bafite intego, kandi bagaharanira kuyigeraho

Ku munsi wa kabiri w'urugendo rwe rw'akazi mu Karere ka Burera, Nyakubahwa Ambasaderi, ari hamwe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasuye Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi (University of Global Health Equity), agirana ikiganiro n'Ubuyobozi bw'iyi Kaminuza ifite icyicaro mu Murenge wa Butaro cyibanze ku guteza imbere ubufatanye n'imikoranire mu bijyanye n'ubuzima, uburezi n'iterambere ry'imibereho y'abaturage.