Amakuru arambuye
UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABAGATUYE KWIRINDA IBINYOBWA BITUJUJE UBUZIRANGE
Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari hamwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu Karere, Lt Col Fred Rutayisire bakoranye inama n'abari bahagarariye Inzego n'ibyiciro binyuranye bo mu Mirenge ya Gahunga na Rugarama barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari, Abayobozi b'Imidugudu, ba Para Social, abakora Irondo ry'umwuga na DASSO muri gahunda y'ubukangurambaga ku kwirinda no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge ikomeje mu Karere ka Burera.
Abitabiriye inama yabereye mu Kagari ka Rwasa, muri Gahunga bunguranye ibitekerezo ku byakorwa mu kurushaho kurwanya iyengwa n'icuruzwa ry'ibyo binyobwa; basabwa kubwira abaturage ingaruka zo kubinywa, bakabasaba kubyirinda.
Umuyobozi w'Akarere yagize ati:"Mu biganiro mugirana n’abaturage mujye mubabwira ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitera ababinywa indwara zinyuranye kubera ko zitenganwa isuku, kandi ko hari abazishyiramo ibinyabutabire birimo umusemburo ukoreshwa n'abateka amandazi witwa Pakimaya n’ibindi bintu bitemewe gushyirwamo ku buryo hari abo zihitana; abandi zikabatera guhuma."
Yongeyeho ati:"Abanywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bateza umutekano muke mu miryango yabo n’ahandi bari. Usibye kunywa ibishyira ubuzima bwabo mu kaga, barasahura, bakanasesagura umutungo w’umuryango, ndetse bamwe baca inyuma abo bashanye; ibi bikaba bitera amakimbirane n’ubukene mu miryango. Ikindi ni uko abanywa ibyo binyobwa bata ubwenge, bikabaviramo gukora ibyaha biviramo bamwe gufungwa."