Amakuru arambuye
UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE DASSO KURUSHAHO KUGIRA URUHARE MU GUKUMIRA NO KURWANYA IBYAHUNGABANYA UMUTEKANO
Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Nyakanga 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline n'Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira Uturere mu bijyanye n’umutekano (District Administrative Security Support Organ) ku rwego rw'Igihugu, ACP Christian SAFARI bakoranye inama n'Abahuzabikorwa ba DASSO ku rwego rw'Akarere n'Imirenge.
Iyo nama yabereye ku biro by'Akarere. Yitabiriwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Stanislas Nkurundungi.
Mu kiganino Umuyobozi w'Akarere yagiranye na bo yabasabye kurangwa n'imyitwarire mbonera, imikorere myiza no kurushaho kugira uruhare mu ikemurwa ry'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage n'ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange.
Yagize ati:"Mu bihungabanga umutekano harimo ubusinzi, ubujura, amakimbirane mu miryango, gukubita no gukomeretsa n’urugomo. Akenshi bikorwa, cyangwa bikagirwamo uruhare n’abanyoye Kanyanga cyangwa ibindi biyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Ndabasaba kurushaho gufatanya n’izindi nzego mu Karere ndetse n’abaturage kubikumira no kubirwanya."
Urwego rwa DASSO rwashyizweho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe Nº 005/03 ryo ku wa 04/05/2023 rishyiraho sitati yihariye igenga abagize Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano.