Amakuru arambuye
UMUYOBOZI W’AKARERE YATANGIJE KU MUGARAGARO IBIZAMINI BYA LETA BISOZA AMASOMO Y’IMYAKA ITATU IBANZA Y’AMASHURI YISUMBUYE N’AMASHURI YISUMBUYE
Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Nyakanga 2026, abanyeshuri basoje amasomo y'imyaka itatu ibanza y'Amashuri yisumbuye (icyiciro rusange) n'abarangije amashuri yisumbuye batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza ibyo byiciro.
Ibyo bizamini biri gukorerwa kuri site z'ibizamini 28 zashyizweho mu Karere ka Burera. Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yatangirije ku mugaragaro ibizamini by’ibyo byiciro ku Ishuri rya Kabona Technical Secondary School (Kabona TSS) mu Murenge wa Rusarabuye ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Stanislas Nkurundungi.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyeshuri mbere y’uko binjira mu byumba bakoreramo ibizamini, Umuyobozi w'Akarere yasabye abashinzwe site zikorerwaho ibizamini kubikurikirana neza no gukemurira ku gihe imbogamizi zose zagaragara kugira ngo bizagende neza.
Yagize ati:"Ndasaba abanyeshuri bagiye gukora ibizamini kubahiriza amabwiriza abigenga, kandi mboneyeho umwanya wo kubifuriza intsinzi."
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yatangije ibizamini kuri site yo ku ishuri rya TTC Kirambo, mu Murenge wa Cyeru.
Abanyeshuri bakora ibizamini by’ibyo byiciro byombi mu Karere ka Burera ni 8,616.