Amakuru arambuye
UMWANA YITABWAHO AGISAMWA: UMUYOBOZI W’AKARERE
Uyu munsi, mu Midugudu igize Akarere ka Burera habaye igikorwa cyo gupima abana imikurire nk’uko bigenda buri wa kane w'icyumweru cya gatatu cy'Ukwezi muri gahunda yo gukumira no kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana.
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakurikiranye uko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa mu Mudugudu wa Gahuye, mu Kagali ka Gatsibo, Umurenge wa Butaro; aho, mu kiganiro yagiranye n'Ababyeyi bayitabiriye yabakanguriye kwita ku buzima bw'umwana mu minsi 1,000 ya mbere y'ubuzima bwe.
Yagize ati:"Umwana yitabwaho agisanwa. Abatwite bakwiriye kwipimisha inda inshuro umunani, bakabyarira kwa Muganga, bagakingiza abana inkingo zose esheshatu, bakabonsa kugeza ku mezi atandatu nta kindi babavangiye,nyuma y'icyo gihe bakabaha inyunganirabere y'indyo yuzuye, bakabapimisha imikurire."
Yabasabye kubahiriza uburenganzira bw’umwana aho buva bukagera burimo kurindwa ivangurwa, kugira ibimuranga; iby’ibanze muri byo bikaba ari izina, ubwenegihugu n’isano y’umuryango, uburenganzira ku mikurire iboneye, kurindwa ihohoterwa ryose ririmo irishingiye ku gitsina nko gusambanywa cyangwa gushorwa mu busambanyi; ihohoterwa ribabaza umubiri cyangwa ubwonko nko gukubitwa, gutotezwa, guhutazwa, gusuzugurwa; gushorwa mu biyobyabwenge no gukoreshwa imirimo itemewe kandi ivunanye.
Yagize ati:"Umwana afite kandi uburenganzira bwo kwitabwaho no kurindwa n’ababyeyi; aho bishoboka akabana na bo. Nta mwana ukwiriye gutandukanywa n’ababyeyi be atabishaka, keretse iyo ubutabera bwemeje ku buryo bukurikije amategeko akoreshwa muri urwo rwego, ko iryo tandukana rifitiye umwana akamaro."
Yababwiye ko kugira ngo umwana akure neza agomba guhabwa iby’ibanze nkenerwa birimo amafunguro afite intungamubiri zihagije, kugirirwa isuku, kwambikwa no kuryama heza.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 19 ivuga ko Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we; abandi Banyarwanda na Leta bitewe n'ikigero n'imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga
Muri icyo kiganiro, Umuyobozi w’Akarere yababwiye ko ingaruka z’umwanda zirimo indwara nk’Impiswi ziri mu bitera abana kugwingira; abakangurira kugira isuku (isuku bakayigira umuco), bakirinda n'ibindi byatera imirire mibi n'igwingira ry'abana birimo amakimbirane mu miryango, ubuharike n'ubushoreke, kunywa ibiyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ubusinzi n'ababyeyi batita cyangwa batuzuza inshingano zabo ku bana.
Iyi gahunda yaranzwe no kugaburira abana indyo yuzuye no kubaha amata; Ababyeyi bigishwa gutegura indyo yuzuye.