Amakuru arambuye
URUBYIRUKO RW'ABAKORERABUSHAKE MU GUKUMIRA IBYAHA RWASABWE KURUSHAHO KUGIRA URUHARE MU GUKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Mu nama Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari hamwe na CSP Jackline Urujeni ukorera ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru/Kigali nk'Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu gukumira ibyaha, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere, Lt Col Fred Rutayisire na CIP Rutayisire Johnson wari ahagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere bakoranye n'urwo rubyiruko rwo mu Karere ka Burera yabereye ku biro by'Akarere kuri uyu wa kabiri tariki 08 Nzeri 2026 yabasabye kurushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Iyo nama yitabiriwe n’Intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kabanda Jean Marie Vianney na SSP Maurice Mwiseneza ushinzwe Community Policing mu Ntara y'Amajyaruguru.
Umuyobozi w'Akarere yabwiye urwo rubyiruko ati:"Ubuyobozi bw’Akarere bushima, kandi buzirikana uruhare rwanyu mu iterambere ry’Akarere n’abagatuye. Ndabasaba kurushaho gufatanya n’izindi Nzego mu Karere mu bikorwa by’ubukangurambaga bugamije kurwanya icuruza n’inyobwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge, kurwanya igwingira ry’abana bato, ubusinzi, imyitwarire mibi igaragara kuri bamwe mu rubyiruko, inda ziterwa n’Abangavu, amakimbirane mu miryango, ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina, ubuharike n’ubushoreke, abana bata ishuri n’ibindi bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange."
Yagize kandi ati:"Ndabasaba kandi kugira uruhare mu guteza imbere isuku mu Karere no gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda himakazwa Ndi Umunyarwanda, gukangurira bagenzi banyu kurangwa n'indangagaciro na kirazira z'umuco Nyarwanda; bakirinda ubuzererezi no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge n’ibindi byagira ingaruka mbi ku hazaza habo."
CSP Urujeni yasabye urwo rubyiruko gufatanya n'izindi Nzego gukumira ibyahungabanya umutekano birimo ibikorwa n'abanywa ibiyobyabwenge, gukangurira urubyiruko bagenzi babo kuba Abakorerabushake, bagakomeza no kugira uruhare mu bindi bikorwa biteza imbere imibereho y'abaturage.