37 BITABIRIYE AMARUSHANWA Y’UMUKINO WO GUTWARA AMAGARE YITIRIWE KWIBOHORA YATEGUWE N’AKARERE KA BURERA

Akarere ka Burera kateguye Amarushanwa y'Umukino wo gusiganwa ku Magare mu rwego rwo gushaka impano mu Rubyiruko no kwakira Abanyeshuri baje mu Biruhuko no gukomeza kwishimira ibyagezweho bijyana no kwibohora ku nshuro ya 28

Amarushanwa yahereye muri Santere ya Gashushura, mu Murenge wa Nemba asorezwa muri Santere ya Rusumo,Umurenge wa Butaro; hakaba hareshya na Kilometero mirongo itatu na bibiri ( 32 km).

Yitabiriwe n'Urubyiruko mirongo itatu na barinwi (37) barimo Umukobwa umwe. Yegukanwe na HAKIZIMANA Olivier wabaye uwa mbere; wakoresheje Isaha n'Iminota 30; akurikirwa na NIYORUKUNDO Yves wakoresheje Isaha n'Iminota 32; aba bombi bahembwe Amagare ya Siporo.

Hahembwe kandi abandi Bakinnyi mu Byiciro bitandukanye barimo ufite imyaka mike. Bahembwe Amagare asanzwe. Umukobwa wayitabiriye witwa NISHIMWE Denise yahembwe Igare.

Aya Marushanwa yatewe inkunga na Federasiyo y’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) na Rwanda Wildlife Conservation Association. Mu Bashyitsi bitabiriye iki gikorwa cy'Amarushanwa harimo Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, Bwana MUNYANKINDI Benoit n'Abahagarariye Inzego zitandukanye zikorera mu Karere harimo Inzego z'Umutekano.

Ageza ijambo ku Baturage bakurikiranye aya Marushanwa, Bwana MUNYAMKINDI Benoit yashimye Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera  ku bw'aya Marushanwa; abwizeza ubufatanye mu guteza imbere Umikino w'Amagare mu Karere.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere yibukije Abaturage bayakurikiye ko Amarushanwa nk'aya ndetse n'ibindi bikorwa by'iterambere Akarere kabigezeho n'Igihugu muri rusange kubera Imiyoborere myiza y'Umukuru w'Igihugu; abasaba kumufasha kumushimira no kubungabunga ibyagezweho

Abajijwe icyamuteye kwitabira aya Marushanwa, NISHIMWE Denise yaguze ati:"Icyanteye kwitabira Amarushanwa ni ubushobozi niyumvamo. Nkimara kumenya amakuru ajyanye na yo; naravuze nti: Nzi gutwara neza Igare; bityo ngomba kuyitabira; kandi ndiyizeye."

Yagize kandi ati:"Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME yahesheje agaciro Abagore n’Abakobwa. Nta mpamvu rero yo kwisuzugura. Ndakangurira Abakobwa kwitabira Amarushanwa atandukanye."

Back