50 BAHAWE INYUNGANIRANGINGO, 7 BAHABWA INKONI YERA

Uyu munsi, abantu mirongo itanu (50) bafite ubumuga bw’ingingo bahawe inyunganirangingo (Imbago); barindwi (07) bafite ubumuga bwo kutaboba bahabwa Inkoni yera. 

Izo nyunganirangingo bazishyikirijwe n'Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga mu Karere ka Burera, Ndinayo Gilbert n’umukozi w’Akarere ushinzwe ibibazo by’abantu bafite ubumuga, Niyonsenga Maurice.

Abahawe inyunganirangingo bashimye Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame kuri gahunda zinyuranye zigamije iterambere ry’abaturage n’Igihugu muri rusange; kandi zidaheza abantu bafite ubumuga; muri izo gahunda hakaba harimo guha inyunganirangingo n’insimburangingo abantu bafite ubumuga bunyuranye.

Nibabaza Eliazar, wo mu Kagari ka Rwasa, mu Murenge wa Gatebe wahawe inkoni yera yashimye agira ati " Iyi nkoni irahenda cyane. Sinashoboraga kuyigondera. Bigeye kujya binyorohera kwiyobora aho nyuze kubera ko iyi nkoni ikoranye ikoranabuhanga rituma umenya inzitizi ziri imbere yawe ukazikikira. Ngiye kujya ngera aho abandi bari nta mbogamizi kuko ahenshi sinajyagayo kubera kubura uko mpagera. Ibi byiza tubikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika; uharanira kugira ngo umuturage w’u Rwanda wese agire imibereho myiza. Ndamushimiye cyane; kandi arakarama."

Ntahondi Athanase wo mu Kagari ka Gafumba, mu Murenge wa Rugarama wahawe Imbago we yagize ati: "Mbere nifashishaga akabando igihe hari aho ngiye; rimwe na rimwe nkareka kujya ahantu runaka bitewe n’impungenge zerekeye imiterere y’aho nyuma; ariko guhera ubu izo mpungenge n’imbogamizi birarangiye. Aho nzajya nkenera kujya hose nzajya njya yo. Ibi, hamwe n’ibindi byiza tubikesha imiyoborere myiza na gahunda nziza z’iterambere bya Perezida wacu, Nyakubahwa Paul Kagame. "

Ndinayo Gilbert yashimye Akarere ka Burera kuba mu ngengo y’imari ya buri mwaka gashyiramo amafaranga yo kugura inyunganirangingo n’insimburangingo byo guha abantu bafite ubumuga.

Back