ABABANA NK’UMUGORE N’UMUGABO BATARASEZERANYE IMBERE Y’AMATEGEKO BARASHISHIKARIZWA GUSEZERANA
Kuri uyu wa kane mu Karere ka Burera imiryango 25 yabanaga bidakurikije amategeko basezeranye kubana nk'umugore n'umugabo bikurikije amatego; bakaba basezeranyijwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge batuyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kagogo, Butoyi Louis wasezeranyije imiryango 11 yasobanuriye iyo miryango ibyiza byo gusererana agira ati:"Iyo Umugabo n’umugore batasezeranye hari uburenganzira bumwe na bumwe baba bigomwe; ndetse hari uburenganzira bagomwa abana babo. Kubana barasezeranye bikemura ibibazo by’ihohotera ry’uburyo bunyuranye. Gusezerana byongera kandi icyizere hagati yabo no gukomera k’umubano wabo."
Yagize kandi ati:"Iyo umugore n’umugabo babana barasezeranye bafatanya mu iterambere ry’umuryango wabo n’uburere bw’abana kubera ko baba barahanye isezerano ryo kudahemukirana; kandi buri wese agerageza kuryubahiriza. Ababana batarasezeranye imbere y’amategeko ndabasaba gusezerana."
Yabakanguriye kandi kwitabira no kubahiriza gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusabge zirimo kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge, amakimbirane no gukumira inda ziterwa Abangavu.
Yabasabye kandi kwita ku buzima bw'umwana mu minsi igihumbi ndetse n'ubuzima bw’Umubyeyi; abatwite bakipimisha inda inshuro umunani, kubyarira kwa Muganga, gukingiza abana inkingo zose n'imikurire; kubahiriza ihame ry'uburinganire, kwirinda gukoresha abana imirimo itemewe; kandi ivunanye no kubahiriza ubundi burenganzira bw'abana.
Ibindi yasabye harimo kurangwa n'isuku; haba ku mubiri, aho batuye, aho bakorera n'ahahurira abantu benshi; kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato bashyira mu bikorwa amabwiriza arimo kugaburira abana indyo yuzuye no kubungabunga umutekano bakora irondo neza.