ABABYEYI B’ABANA N'URUBYIRUKO BAFITE IMYAKA 10 KUGERA KURI 24 BARAKANGURIRWA KUJYA BABOHEREZA KWITABIRA GAHUNDA Y'INTORE MU BIRUHUKO
Kuri uyu wa gatatu, mu Karere ka Burera hatangiye gahunda y'INTORE MU BIRUHUKO igamije kwita ku bana n'urubyiruko bafite imyaka 10 kugera kuri 24 ruri mu biruhuko.
Iyi gahunda yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti:"Ubuzima bwiza, agaciro kanjye." Ibera ku rwego rw'Akagari ku wa mbere, ku wa gatatu no ku wa gatanu.
Abatozwa bazaganirizwa ku Muco, amateka n'indangagaciro, kwitabira umurimo n'umuco wo kwizigamira, ubuzima bw'imyororokere, kurwanya ibiyobyabyenge n'icuruzwa ry'abantu, ubuzima bwo mu mutwe, uburenganzira bw'Umwana, isuku n'isukura n’imikoreshereze ikwiriye y'Imbuga nkoranyambaga.
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yatangirije iyi gahunda kuri Groupe Scolaire RUHANGA, mu Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusarabuye aho yabwiye abana n’urubyiruko na bamwe mu Babyeyi bitabiriye itangizwa ry’iki gikorwa ko kigamije kubungabunga ubuzima bw'abana n'urubyiruko rwiga ndetse n'urutiga barindwa kwishora cyangwa gushorwa mu biyobyabyenge, gushorwa mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi n’ubuzererezi n'ibindi byakwangiza ubuzima bwabo.
Yagize ati:" Iyi gahunda igamije kandi gutoza abana n’urubyiruko gukunda Igihugu n’umuco wo kwigira no kugira uruhare mu iterambere ryacyo; kandi barangwa na kirazira n’indangagaciro by’umuco Nyarwanda.
Umuyobozi w'Akarere yagize kandi ati: "Abatozwa bazigishwa kandi umuco Nyarwanda n'ibiwugize, kandi basobanurirwe gahunda za Leta zinyuranye. Muri iyi gahunda hazabaho kandi amarushanwa mu mikino n'imyidagaduro inyuranye; kandi izaba umwanya mwiza wo gutahura no guteza imbere impano abana n'urubyiruko bafite."
Yashishikarije abana n'urubyiruko kuzayitabira; asaba ababyeyi kujya babohereza kuyitabira.