ABABYEYI BARASABWA GUKUNDISHA ABANA ISHURI
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abatuye Akagari ka Ndago, mu Murenge wa Rusarabuye ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu ubwO yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU yasabye ababyeyi gukundisha abana ishuri, bababwira ibyiza byo kwiga, kubaha ibyangombwa nkenerwa harimo ibikoresho by’ishuri no kunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku Ishuri saa sita.
Yagize ati:"Muri ibi bihe, umurage ufite agaciro kurusha iyindi ni ukwigisha umwana, akarangiza ishuri. Umuntu wize abasha kwibeshaho akoresheje ubumenyi yakuye mu ishuri. Tuzirikane ko abana bacu ari bo bazavamo Abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu. Uburyo bwiza bwo kubategura kuzavamo abayobozi beza basohoza neza inshingano zabo ni ukubohereza ku ishuri; kandi tukirinda kuribakuramo; cyangwa kuribasibya kuko bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’imyigire yabo, ndetse n’abo twifuza ko bazaba bo."
Yagize kandi ati:"Umunyeshuri usiba ishuri arasigara mu bumenyi kubera ko iyo yasibye hari ibyo abandi biga atamenya. Bamwe mu bana bareka ishuri bishora; cyangwa bagashorwa mu bikorwa binyuranye bitemewe n’amategeko harimo ubujura; gutunda no gukwirakwiza Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge. "
Yasabye abatuye Akarere ka Burera kwirinda ibyatuma abana bava mu ishuri birimo amakimbirane mu miryango, ubusinzi n'ababyeyi batuzuza inshingano bafite ku bana.