ABABYEYI N’ABANDI BARERA ABANA BASABWE KUBARERA BABEREKA URUKUNDO N’UBUGWANEZA, BAKABA N’INSHUTI ZABO

Mu kiganiro ku Burere budaheza, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Ruhanga, mu Murenge wa Rusarabuye ku gucamunsi cy’uyu wa kabiri muri gahunda y’Umugoroba w’Umuryango iba ku wa kabiri w’Icyumweru cya kane gisoza ukwezi; yasabye abakitabiriye kurera abana babereka urukundo; bubahiriza n’ubundi burenganzira bwabo.

Yababwiye ati:"N’ubwo nta we urera nk’undi, ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera abana barimo abarimu, abakozi basigarana abana n’abandi bibutswa ko ari ingenzi kurera abana mu buryo butabahutaza. Kurera abana mu buryo budahutaza ni ukurera umwana umwereka urukundo, ubugwaneza, kumuha agaciro no kumugaruza ineza mu gihe hari aho yateshutse."

Yakomeje agira ati:" Uburere umuntu yahawe bugira uruhare runini mu kumugira uwo ari we. Ni ibisanzwe ko umwana yakosa, yavuga cyangwa agakora ibidakwiye ariko mu gihe umubyeyi cyangwa umurezi amukosora cyangwa ashaka kumwereka igikwiye agomba kwitwararika mu buryo abikoramo. Si byiza buri gihe kwihutira guhana, kubwira abana ibitagenze neza tugifite uburakari bwinshi cyangwa kubabwira amagambo abakomeretsa n’ubwo baba bakosheje. Kubwira umwana ibyo umwifuzaho, ukamwereka aho atagenze neza utuje kandi bikoranywe urukundo birushaho kumwubaka."

Yagize na none ati:"Kuba hafi umwana mukaba inshuti biramwubaka; bituma arushaho kumva ashyigikiwe; kandi afite agaciro. Ni ingenzi kumushyigikira mu bimushimisha; ariko bitamusenya, kandi ukamwumva, ukanamutera akanyabugabo igihe hari ibitagenda neza (Urugero: yatsinzwe mu ishuri, cyangwa yamennye ikintu). Kuba hafi abana no kubatega amatwi bituma bumva batekanye;bikabafasha kwigirira icyizere , kandi bikabubakamo ubushobozi bwo kudahungabanywa n’ikibonetse cyose."

Yagize kandi ati:"Kurera uko bikwiriye bigendana no kuzirikana uburenganzira. Mu burenganzira bw’ibanze bw’umwana harimo kumuha ibyo akeneye nko kumwambika, kumugaburira, kumuvuza, kumujyana mu ishuri, kumurinda icyamuhungabanya icyo ari cyo cyose; ariko kandi umwana agomba no kugira ijambo, agategwa amatwi, kandi ibyiyumviro bye n’ibitekerezo bye bigahabwa agaciro hagendewe ku kigero cye n’ubushobozi bwe bwo kugaragaza icyo atekereza.

Muri icyo kiganuro, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yababwiye ko imibanire y’abagize umuryango umwana arererwamo igira uruhare rukomeye mu kumuha urufatiro rw’ubuzima; cyane cyane mu byerekeye imibanire ye n’abandi, kumwubaka mu mbamutima, kumva yifitiye icyizere no kwizera abandi; abagize umuryango bakaba bagomba kwirinda intonganya za hato na hato, guhohoterana, gusuzugurana, kurwana, gutukana cyangwa kubwirana amagambo mabi kuko bigira ingaruka ku mikurire y’abana.

Yongeyeho ko ; bitabangamiye uburenganzira bw’umwana, umwana agomba gutozwa imirimo itandukanye yo mu rugo ijyanye n’ikigero cye, akerekwa uko iyo mirimo ikorwa, agashimwa igihe akoze neza, agatozwa isuku aho ari hose ( nko gusasa, gukoropa, gukubura, kwandurura bamaze gufungura n’ibindi); kandi ko umwana agomba guhabwa umwanya wo kwidagadura no gukina n’abandi bana, gusura inshuti n’imiryango no gushishikarizwa kwita kuri gahunda zitandukanye baba bateguriwe mu biruhuko;  akibutswa kandi gusubira mu masomo.

Yabwiye abakitabiriye kandi ati:" Umwana agomba guhabwa umwanya wo kugaragaza ibyiyumviro bye, ibitekerezo bye n’uko abona ibintu; kandi bigahabwa agaciro. Abarezi bagomba kandi kwirinda gukoresha imvugo zimukomeretsa cyangwa guhora umwereka ko adashobotse, ko nta cyo azigezaho, n’izindi mvugo nk’izo; bakabagaragariza icyo babifuzaho no kubaha umwanya mukabiganiraho."

Yababwiye ko bagomba kwirinda gukoresha ibihano bibabaza umubiri, bagashimira umwana mu gihe yakoze neza, cyangwa yitwaye neza, kumubera icyitegererezo n’intangarugero, kumugaragariza urukundo binyuze mu kumuhobera, kumubwira amagambo meza no kumwitaho, kugira akamenyero ko kumukorera ibimuha umutekano, kwirinda kumutera ubwoba, kuvugira hejuru n’amagambo mabi.

Ibindi Umuyobozi w’Akarere yababwiye bagomba gukorera umwana harimo kumutoza gufunguka no kugaragaza imbamutima ze mu buryo buboneye; bakamutoza kandi kumenya kwikemurira ibibazo, gufata ibyemezo no gufata inshingano bijyanye n’imyaka ye.

Back