ABAFASHAMYUMVIRE MU BUHINZI N’UBWOROZI BO MU KARERE KA BURERA BARASHIMA UMUKURU W’IGIHUGU WABAHAYE TELEFONE ZIGEZWEHO
Abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi 965 bo mu Karere ka Burera barashima Umukuru w’Igihugu wabahaye telefone ngendanwa zigezweho (Smart Phones) zizabafasha kuzuza inshingano zabo z’ubujyanama.
Amarangamutima yuzuye kumushimira ku bw’iyi nkunga bayagaragaje mu bihe bitandukanye ubwo bashyikirizwaga izo telefone ku biro by’Akarere; mirongo itanu (50) muri bo bakaba bazishyikirijwe kuri uyu wa mbere tariki 16 Kanama. Bazishyikirijwe n’Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo, NSHIMYIMANA Jean Baptiste.




Mu ijambo Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo yagejeje ku bafashamyumvire mu bworozi bahawe telefone uyu munsi yashimye Umukuru w’Igihugu ku bw’ubu bufasha bwa Telefone 965 yahaye ibyiciro bitandukanye mu Karere ka Burera birimo Abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi .
Yagize ati: " Izi Telefone zizabafasha kwiyungura ubumenyi no kumenya amakuru mugeza ku bahinzi n’aborozi muhagarariye mu Mirenge; bityo, murusheho kugira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. "


Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo, NSHIMYIMANA Jean Baptiste yasabye kandi Abafashamyumvire mu bworozi kwigisha aborozi gufata neza amatungo, gufata neza umusaruro w'ubworozi, gusangiza aborozi amakuru ku gihe no guhanahana amakuru arebana n'ubworozi n'inzego zibishinzwe.
Umwe mu Bafashamyumvire bahawe Telefone witwa MUNYANEZA Vincent yagize ati:"Izi Telefone zizadufasha kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi; ndetse n’ibindi bitandukanye; bityo dutange inama ku bahinzi n’Aborozi zibafasha. Ndashima cyane Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME ku by’ubu bufasha bwa Telefone yaduhaye zizadufasha kuzuza inshingano zacu. Ndamushimira kandi ku bw’iterambere amaze kugeza ku Baturage n’Igihugu muri rusange; haba mu bukungu n’iterambere ry’imiyoborere n’imibereho myiza."