ABAFATANYABIKORWA B’AKARERE BASHIMIWE URUHARE BAGIRA MU GUTEZA IMBERE AKARERE N’ABAGATUYE
Mu muhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Muhorana Edward watorewe kuba Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Burera mu matora yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Burera ku wa 24/4/2025 na Ndayisaba Thomas Albert warangije manda; Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste wayoboye uwo muhango yashimiye Abafatanyabikorwa b’Akarere ku ruhare bagira mu iterambere ry’Akarere ka Burera n’abagatuye.
Yagize ati:"Ubuyobozi bw’Akarere burabashimira cyane ku bikorwa by’iterambere binyuranye mugeza ku baturage, inkunga z’uburyo bunyuranye muha abaturage, ibikorwa by’iterambere mwubaka mu Karere, ibyo mugiramo uruhare ndetse n’ibyo mutera inkunga."
Yagize kandi ati:"Turabashimira kandi uruhare mugira mu kuzamura imyumvire y’abaturage binyuze mu bukangurambaga mukora cyangwa mugiramo uruhare; aho mwigisha abaturage kwitabira gahunda zinyuranye zigamije imibereho myiza n’iterambere muri rusange zirimo kuboneza urubyaro, isuku n’isukura, kwirinda amakimbirane, ihohotera ry’ubwoko bwose, ibiyobyabwenge, kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri no kwirinda ibiza."
Yabasabye kwagura ibikorwa byabo bikagera hose mu Karere; kunoza ibyo bakora; kandi bakabijyanisha na gahunda z’Akarere ndetse n’imirongo migari y’Igihugu igamije iterambere ry’imibereho y’abaturage n’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashimye abari bagize Komite y’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere irangije manda ku muhate, ubwitange n'umurava byabaranze ubwo bari muri izi nshingano; ashimangira ko byatumye Akarere kazamura ibipimo mu nkingi zose; aboneraho guha ikaze Perezida mushya w’Ihuriro no kumwifuriza ishya n'ihirwe muri izi nshingano yatorewe.
Uyu muhango witabiriwe kandi n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Karangwa James, Abayobozi b'Amashami mu Karere n'abakozi b'Akarere barebwaga n’iki gikorwa.