ABAFATANYABIKORWA BASABWE KUBAHIRIZA IBIRI MU ITEGEKO RISHYA RIGENGA IMIRYANGO ITARI IYA LETA
Mu nama y’Inteko rusange y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere yabereye uyu munsi mu cyumba cy’inama cy’Akarere, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yabasabye kubahiriza ibiri mu itegeko Itegeko (rishya) N° 058/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga Imiryango itari iya Leta.
Iyo nama yitabiriwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, Abaperezida b'Amakomisiyo y'Inama Njyanama y'Akarere, abagize Inteko rusange y’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Burera, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abayobozi b'amashami ku rwego rw'Akarere n’abandi batumirwa banyuranye.
Atangiza iyo nama y’umunsi umwe, Umuyobozi w’Akarere yagize ati:" Turashima abafatanyabikorwa b’Akarere ku ruhare runini bagira mu iterambere ry’Akarere n’abagatuye. Ndabasaba gukomereza aho; ndetse mwongere ibyo mukora bigere ku baturage benshi; kandi bigere mu Karere hose; kandi ibikorwa byose bibe bigamije iterambere ry’umuturage, Akarere n’Igihugu muri rusange."
Yagize kandi ati:" Ndasaba buri Mufatanyabikorwa ukorera mu Karere ka Burera kubahiriza no gushyira mu bikorwa ibiri mu Itegeko rigenga Imiryango itari iya Leta. Mu nshingano z’Umuryango utari uwa Leta harimo kugira icyicaro kizwi mu Rwanda, gushyikiriza Urwego raporo y’ibikorwa n’imikoreshereze y’imari by’umwaka urangiye na gahunda y’ibikorwa y’umwaka ukurikira mu gihe kitarenze amezi atatu ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari ukurikira."
Yabibukije kandi ko Umuryango utari uwa Leta ufite inshigano yo kubahiriza imiterere ya gahunda n’ibikorwa washingiyeho usaba icyemezo cy’ubuzimagatozi cyangwa icyemezo cy’iyandikwa, ibihinduwe bikamenyeshwa Urwego; kandi ko ubujijwe guhindura intego yawo utabyemerewe n’Urwego no gukora ibikorwa bibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, amahoro, umutekano, ituze rusange, ubuzima rusange bya rubanda, imyitwarire mbonezabupfura, ibikorwa bya politiki cyangwa ubwisanzure n’uburenganzira shingiro by’abandi.
Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yasabye kandi Abafatanyabikorwa b’Akarere kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere no kurushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Burera.
Yabasabye na none kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe No 003/03 yo ku wa 03/07/2015; cyane cyane mu ngingo yayo ya 11 igika 6 n’amabwiriza ngengamikorere y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere.
Yabibukije ko mu nshingano z’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere harimo kwitabira inama zose z’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa ndetse n’izindi gahunda z’Ihuriro, kwitabira inama zose za komisiyo, gutanga iteganyabikorwa mu ntangiriro z’umwaka ndetse na raporo y’ishyirwa mu bikorwa ryayo buri gihembwe, kugaragaza ibyo akorera abaturage nibura rimwe mu mwaka ku Munsi Murikabikorwa ndetse akagira uruhare mu itegurwa ry’iki gikorwa; kandi ko mu ntangiriro z’umwaka; buri mufatanyabikorwa azajya agaragaza inkunga azatanga ku bushacye kugira ngo byunganire imikorere ndetse no guhuza ibikorwa by’ihuriro
Muri iyo nama hatowe Muhorana Edouard nka Perezida mushya w’Ihuriro, naho ku mwanya w’Umubitsi hatowe Dusengimana Honorine; aba bakaba basanga Visi Perezida, Nshimyimana Jean Baptiste uteganywa n’itegeko. Hatowe kandi Abayobozi b’Amakomisiyo atatu n’Abagenzuzi.
Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yashimye Abayobozi b’Ihuriro basoje manda y’imyaka ibiri kuba barakoze neza ibyo bari bashinzwe; yizeza ubufatanye n’ubwuzuzanye n’abagize Ubuyobozi bushya bw’Ihuriro; abusaba gukomeza guharanira iterambere ry’abatuye Akarere ka Burera, Akarere n’Igihugu muri rusange.