ABAFATANYABIKORWA BASABWE KURUSHAHO KUGIRA URUHARE MU ISHYIRWA MU BIKORWA RY'IMIHIGO
Mu nama yabereye mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Burera ku wa gatatu tariki 28 z’uku kwezi yitabiriwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, Abaperezida b'Amakomisiyo y'Inama Njyanama y'Akarere, abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Burera, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abayobozi b'amashami ku rwego rw'Akarere, intumwa ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi, intumwa ya CLADHO n'intumwa ya GIZ/ishami ry’u Rwanda, Umuyobozi w'Akarere, MUKAMANA Soline yashimye abafatanyabikorwa b’Akarere ku ruhare rwabo mu iterambere ry’Akarere ka Burera n’abagatuye; abasaba kurushaho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere yagize ati:"Ubuyobozi bw’Akarere buzirikana uruhare rwanyu mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Turabashimira; tunabasaba kurushaho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere; bityo, umuturage akomeze atere imbere, agire imibereho myiza."
Abafatanyabikorwa bitabiriye iyi nama biyemeje ko igenamigambi ryabo rizajya rishingira ku bikorwa byihutirwa bizakorwa mu Karere kugira ngo ibitegurwa byose mu Karere bibe bifite icyerekezo kimwe; ari cyo cyo guteza imbere umuturage n’Akarere muri rusange.
Muri iyi nama kandi Umuyobozi w'Akarere, MUKAMANA Soline yasinyanye imihigo ya 2024-2025 n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.