ABAFATANYABIKORWA BASABWE KURUSHAHO KUGIRA URUHARE MU ISHYIRWA MU BIKORWA RY'IMIHIGO
Kuri uyu wa mbere tariki 22 Ukuboza 2025, mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Burera habereye inama y'Inteko rusange y'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere ka Burera yayobowe na Perezida w’iryo Huriro, Muhorana Edouard.
Iyo nama yitabiriwe n'Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline, abagize iryo Huriro n'abagize Komite y'umutekano itaguye y'Akarere ka Burera.
Abayitabiriye basuzumye ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yafatiwe mu nama y’Ihuriro iheruka, aho Akarere kageze kesa imihigo ya 2025-2026 n'uruhare rw'abagize iryo Huriro mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, aho Akarere kageze gakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza w'abaturage n'uruhare rw'Abafatanyabikorwa mu kubikemura n'aho gushyira mu bikorwa gahunda y'wigihugu yo gufasha abaturage kwikura mu bukene igeze ishyirwa mu bikorwa.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere yagize ati:"Ubuyobozi bw’Akarere buzirikana uruhare rwanyu mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Akarere muri rusange. Turabashimira; tunabasaba kurushaho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere; bityo, umuturage akomeze atere imbere, agire imibereho myiza."
Abafatanyabikorwa biyemeje kurushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, gufasha abaturage kwikura mu bukene, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry'abana bato, kwimakaza isuku n’isukura, gushyira mu bikorwa imihigo no kugira uruhare mu kunoza imitangire ya serivisi mu Karere.