ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE RY’AKARERE BASABWE KUGIRA URUHARE MU GUKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Mu nama n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Burera yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yabasabye kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage harimo ikibazo cy’abadafite amacumbi n’ubwiherero n’abafite amacumbi atameze neza akeneye gusanwa.

Inama yayobowe na Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, Ndayisaba Thomas Albert. Yitabiriwe na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Uwamwiza Corneille.

Abitabiriye inama bagaragarijwe aho gushyira mu bikorwa imyanzuro y'inama y'ubushize yabaye tariki 24/05/2024 bigeze, gahunda y'ibikorwa by'iri Huriro mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024-2025 n'aho gushyira mu bikorwa imihigo y'Akarere muri 2024-2925 bigeze.

Bagaragarijwe kandi ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'Akarere muri rusange; bungurana ibitekerezo ku byakorwa ndetse n'ibyanozwa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke mu buryo burambye.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere yagize ati:"Ubuyobozi bw’Akarere buzirikana uruhare rwanyu mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Turabashimira cyane; tunabasaba kugira uruhare rwisumbuyeho mu gukemura ibibazo bitarakemuka; bityo, umuturage akomeze atere imbere, agire imibereho myiza."

Nyuma yo kugaragarizwa ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bigaragara mu Karere, Abafatanyabikorwa bitabiriye inama biyemeje ko bagiye kugira uruhare rufatika mu kubikemura; kandi ko bazakomeza gutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025.

Back