ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE RY’AKARERE BASABWE KURUSHAHO KUGIRA URUHARE MU KURWANYA IMIRIRE MIGI N’IGWINGIRA RY’ABANA BATO

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere yabereye mu cyumba cy'inama cy'Akarere kuri uyu wa kane tariki 23 Mutarama 2025, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yabasabye kurushaho kugira uruhare mu kurwanya imirire migi n’igwingira ry’abana bato.

Inama yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imbereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile n'Abayobozi b'amashami ku rwego rw'Akarere. 

Abayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku ngamba zo kurandura imirire mibi n'igwingira ry'abana bato binyunze muri gahunda y'UMUGANDA UHURIWEHO uzaba tariki 7 z’ukwezi gutaha igamije ubufatanye mu gukemura mu buryo burambye iki kibazo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagize ati:"Ndashima cyane uruhare Abafatanyabikorwa bagira mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato muri aka Karere; ariko mwakora ibirenzeho ku buryo iki kibazo cyaba amateka mu Karere ka Burera. Ndahamya ndashidikanya ko dufatanyije tuzabigeraho."

Yagize kandi ati:"Dufatanye; twigishe abaturage ko gukumira no kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato bidasaba ubushobozi bwinshi nk’uko bamwe babitekereza; ahubwo ko ibyinshi mu byo twakwifashisha tubifite iwacu; ko icy’ingenzi ari uguhinduka mu myumvire, bakumva ingaruka ziterwa n’imirire mibi n'igwingira haba ku mwana, umuryango; ndetse n’Igihugu muri rusange; tukakibutsa ko igwingira ridindiza umwana mu gihagararo no mu bwenge; bityo ko, kurirwanya bikwiriye guhabwa umwihariko kugira ngo tugire Abanyarwanda bafite ubushobozi bw’umubiri n’ubwenge bibashoboza gukora bakiteza imbere, bagateza imbere imiryango yabo n’u Rwanda muri rusange."

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ishirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda y'UMUGANDA UHURIWEHO, abitabiriye inama biyemeje kugira uruhare rwisumbuyeho mu gukumira no kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato.

 

Back