ABAGIZE INAMA NGISHWANAMA YO KURWANYA RUSWA N'AKARENGANE Y’UMURENGE WA KINONI BASABWE GUHARANIRA KUZUZA INSHINGANO ZABO
Mu nama abagize Inama Ngishwanama ku rwego rw'Akarere bakoranye n'abagize iyi nama ku rwego rw'Umurenge wa Kinoni uyu munsi ku biro by’uyu Murenge, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasabye abagize Inama Ngishwanama ku rwego rw'uyu Murenge guharanira kuzuza neza inshingano zabo.
Mu kiganiro yagiranye na bo yababwiye ati:"Uwaka ruswa aba agamije kudatanga serivisi neza; cyangwa agira ngo ayitange nabi. Ruswa idindiza serivisi; kandi idindiza ubukungu. Ahari ruswa, kugira ngo uhabwe serivisi ugira icyo utanga (amafaranga n’ibindi binyuranye). Umuntu watswe ruswa aba akorewe akarengane; kandi umuntu ukorewe akarengane aba yimwe uburenganzira ku cyo cyangwa ibyo afitiye uburenganzira. Dufatanye kurwanya ruswa aho iva ikagera."
Yagize kandi ati: " Ndabasaba gushyira imbaraga mu butabera bwunga kugira ngo abagiranye ibibazo babikemure mu bwumvikane; igihe kumvikana bidakunze; bakagana urwego rw’Abunzi; ibibazo bitakemuka ku rwego rw’Abunzi bakabona kugana Inkiko; ariko bakazigana atari bya bindi bya nzakugezayo; aho usanga umuntu ashora menshi aburana ikintu kidafite agaciro k’ikiburanwa; akabikora gusa kugira ngo yumvishe uwo bafitanye ikibazo.Ibi biteza amakimbirane hagati y’abantu n’imiryango kandi birakenesha. Tujye tugira abaturanyi bacu kubyirinda"
Ingingo ya 633 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu gika cyayo cya kane, ivuga ko ruswa ari ugutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.
Iyi ngingo ikomeza ivuga (mu gika cyayo cya gatanu) ko ruswa ari kandi ugusaba, kwakira cyangwa kwemera kwakira impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororerwa ku bw’uwo murimo cyangwa igikorwa byakozwe byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa undi muntu.
Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.