ABAGIZE KOMISIYO Z’INAMA NJYANAMA Y’AKARERE BASUZUMYE ISHYIRWA MU BIKORWA RY’IMYANZURO YAFASHWE MU NAMA ZINYURANYE
Kuri uyu wa kabiri, ku Biro by'Akarere habereye inama zihoraho z'Amakomisiyo y'Inama Njyanama y'Akarere (Komisiyo y'Imiyoborere myiza, Iy'imari n'iterambere ry'Ubukungu na Komisiyo y'Imibereho myiza); Abajyanama bagize izo Komisiyo basuzuma uko imyanzuro yafashwe n’izo Komisiyo mu nama zinyuranye zashyizwe mu bikorwa.
Atangiza inama ya Komisiyo y'Imiyoborere myiza, Perezida wayo , Mujawamariya Marguerite yabwiye Abajyanama ati:"Nk’uko mwabibonye mu butumire; muri iyi nama turasuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yafashwe na Komisiyo yabaye tariki 16/05/2025 na gahunda y'ibikorwa bya Komisiyo mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024-2025. Turategura kandi gahunda y'ibikorwa bya Komisiyo mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025-2026; tunagaragarizwe ibibazo by'abaturage byakiriwe mu kwezi kwa Gicurasi n'umurongo byahawe."
Perezida wa Komisiyo y'imari n'iterambere ry'Ubukungu, Ntabareshya Jean Baptiste yabwiye Abajyanama bitabiriye inama ko basuzuma amafaranga y'inyongera yabonetse nyuma yo kwemeza ingengo y'imari ivuguruye y'umwaka wa 2024-2025, bagezweho; kandi basuzume imbanzirizamushinga w'ingengo y'imari y'umwaka wa 2025-2026.
Yagize ati:"Muri iyi nama turagezweho kandi tunungurane ibitekerezo ku bipimo by'imisoro n'amahoro bizashingirwaho mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025-2026. Turasuzuma kandi ikibazo cy'ingurane ikwiye ku bintu bimwe ku mpamvu y'inyungu rusange ku mishinga itandukanye."
Inama ya Komisiyo y'Imibereho myiza yayobowe na Perezida wayo, Niwewanjye Yvette wabwiye Abajyanama bayitabiriye ko basuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'ibikorwa by'iyo Komisiyo mu mwaka wa 2024-2025; banategure gahunda ya Komisiyo y'ibikorwa y'umwaka wa 2025-2026.